Bamwe mu baturage batuye mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Burera, bavuga ko bahangayikishijwe na Ruswa itangwa na zimwe mu nganda zenga inzoga zikorera muri aka karere, bigatuma ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buhishira amakosa akorwa nazo, arimo kubahutaza no kubateza umwanda.
Aba baturage bavuga ko Ruswa yabaye igikoresho n’igikangisho cy’abikorera mu gukora ibyo bashaka, hatitawe ku mategeko, ubuzima, umutekano w’Abaturage n’inyungu rusange, hashingiwe ku kuba n’ushatse kuvuga ashyirwaho iterabwoba ko ashobora kubizira mu gihe yaba agize icyo atangaza (kuvuga ibitavugwa).
Urugero aba baturage batanga, ni urw’umuyoboro wagenewe kwakira amazi ava ku gisenge cy’isoko rya Gahunga riherereye mu murenge wa Gahunga, akarere ka Burera, wahinduwe uwo kunyuzwamo imyanda y’Uruganda KAUKO Ltd rwenga inzoga yitwa Inkera, bigatera umunuko n’indwara zikomoka ku mwanda abaturage baruturiye.
Hakizimana Jean Baptiste umuyobozi w’iri soko, avuga ko bahora bibaza igituma bahora batakambira Ubuyobozi bubakuriye gukemura iki kibazo, nyamara ngo ntibigire icyo bitanga, yewe ngo hakaba hari n’ubwo abwirwa ko nakomeza kubyijandikamo azabizira.
- Advertisement -
Agira ati, “Ni ubugira kenshi nshyikiriza Ubuyobozi ikibazo isoko rya Gahunga rifitanye n’uruganda KAUKO Ltd, inzego bireba zagera ku isoko no ku ruganda bagasanga ni ikibazo koko, bakemeza ko kibangamiye abaturage, ko uretse no kuba umwanda ubanukira, bamwe banahakura indwara zitandukanye zikomoka ku mwanda, bakizeza abaturage ko mu gihe gito kiraba gikemutse, ariko bikarangira nta gikozwe.”
Hakizimana kandi avuga ko kuri ubu bategereje igisubizo amaso agahera mu kirere, ahubwo ngo bakaba basigaye bashyirwaho iterabwoba na bamwe mu bakozi b’uru ruganda ko bagomba guceceka, kuko n’ubundi ngo bitazigera bikosorwa.
Ati, “Ikitubabaje ni uburyo abayobozi baganira n’ubuyobozi bw’uruganda bakabushyigikira, kandi uretse kuba uruganda rwarafashe umutungo rusange rukawukoresha mu nyungu zarwo bwite nk’ umuyoboro wagenewe kwakira amazi ava ku gisenge cy’isoko ukoreshwa n’uruganda nk’inzira yo kunyuzamo imyanda, ruri hagati mu baturage. Ntitwumva rero igishingirwaho, mu gutanga impusha z’inganda aho ruherereye n’uburyo ruzakoramo ntibirebweho, byarangira hakiyongeraho no kuba twirirwa ducecekeshwa tubwirwa ko ibyo dusakuzamo ntacyo bizageraho yewe ngo dushobora no kubizira.”
Imyanda isohoka mu ruganda yoherezwa mu isoko
Izi mpungenge kandi, nizo zigarukwaho n’Abaturage baturiye uruganda SILVA RAINBOWA Ltd narwo rwengera inzoga yitwa Umuhuro Ginger Wine mu karere ka Burera, umurenge wa Rugarama, mu kagari ka Gafumba, bavuga ko usibye kuba uru ruganda rubateza umunuko n’umwanda mu ngo zabo, ngo runakorera mu muhanda, ku buryo ku munsi w’isoko usanga byateje akajagari, bigatera umuvundo cyangwa umubyigano w’abaturage n’ibinyabiziga, bikaba byateza impanuka.
Umwe muri aba baturage waganiye na UMURENGEZI.COM ariko utifuje ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z’umutekano we, agira ati, “Ruswa ihabwa abayobozi b’inzego z’ibanze ituma twebwe abaturage tugaraguzwa agati n’ubuzima bwacu bukahatesekera. Rwose mudukorere ubuvugizi bikosorwe, kuko sinumva uburyo umurenge cyangwa akarere basura uruganda rugahabwa ibyangombwa hatitawe kureba aho bakorera n’umutekano w’abahatuye!”
Abayobozi b’izi nganda bavuga ko ibyo bakora babiziranyeho n’ubuyobozi
Rubura Celestin Umuyobozi w’uruganda KAUKO asubiza ku kibazo uruganda ayobora rufitanye n’isoko rya Gahunga cyo kuyoborera umwanda uva mu ruganda mu muyoboro wagenewe kwakira amazi ava ku gisenge, yavuze ko abiziranyeho n’ubuyobozi kandi ko bwabimwemereye.
Ati, “Tukimara kubona ko ubushobozi bwo gufata umwanda uva mu ruganda buturenze, twagannye abayobozi batandukanye bagombaga kuduhanira kunyuza umwanda muri rigori ngari y’isoka rya Gahunga. Ubwo rero twamaze kuvugana nabo, dutangira gukoresha uyu muyoboro twisanzuye, kuko ntacyo tuba twikanga, n’ikimenyimenyi mu minsi ishyize twakiriye inzego zitandukanye zirimo abayobozi batandukanye, abo ku murenge, Polisi n’abandi, urumva twaganiriye neza, dutandukana banyemereye gukomeza kunyuza umwanda aho unyura. Muri rusange ibyo dukora nka KAUKO tubifitiye uruhusha rutangwa n’ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge Rwanda Standard Board (RSB).”
Ibi kandi nibyo bishimangirwa na Bizimana Olivier Umuyobozi w’uruganda UMUHURO Ltd uvuga ko kuba uruganda ruri mu muhanda kandi hagati y’abaturage, abayobozi babizi ndetse ko ntan’uwamuvugaho.
Agira ati, “Ibyo nkora mbiziranyeho n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye nk’umurenge, akagari ndetse n’izindi, bityo nta muntu ushobora gupfa kumvugaho. Hagize uwibeshya akamvugaho namuriburana n’aho akorera hose, kuko ntawemerewe kumenya uburyo nabonye uburenganzira bwo kwemererwa gukora ndetse n’uko mbanye n’ubuyobozi butandukanye.”
Ni iki Ubuyobozi buvuga kuri iki kibazo?
Uwanyirigira Chantal umuyobozi w’akarere ka Burera, avuga ko ibi bibazo ntabyo yari azi, ariko ko agiye kubikurikirana.
Ati, “Ntibyumvikana uburyo inganda zabangamira abaturage bazituriye kandi zaraje zibasanga, uretse ko nta n’inganda zemewe kuba hagati mu baturage. Ikindi uretse n’uruganda, nta muntu wemerewe kuyoborera amazi n’umwanda biva iwe mu rugo rw’umuturanyi.”
Raporo iheruka gushyirwa ahagaragara n’Urwego rw’Umuvunnyi, igaragaza ko akarere ka Rulindo ari ko gahiga utundi mu kurwanya Ruswa n’akarengane ku manota 68%, gakurikirwa n’aka Gicumbi gafite amanota 57%, Akarere ka Gakenke 50%, Musanze 43%, mu gihe akarere Burera kaza ku mwanya wa nyuma n’amanota 20%.
Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda (TI-Rwanda), muri raporo yawo yo kuwa 14 Ukuboza 2021, ugaragaza inzego z’abikorera n’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda nka zimwe mu nzego ruswa yiyongeyemo cyane muri 2021.
Muri izi nzego, inzego z’abikorera zagaragayemo Ruswa ku bwiyongere bwa 20,4 %, mu gihe ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryagaragayemo ruswa ku kigero cya 15,2 % ivuye kuri 12% yari iriho muri 2020.
Mu zindi nzego zagaragayemo izamuka rya ruswa harimo iz’ibanze aho yageze ku 10,1% zivuye kuri 6,9%; Minisiteri y’Uburezi/Ikigo Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) igera ku kigero cya 8,2% ivuye kuri 3,6%.
TI-Rwanda kandi yagaragaje ko abagabo biganje cyane mu bahuye na ruswa kubera ko bagize 53,55% mu gihe abagore ari 46,45%. Kwaka ruswa mu bice by’icyaro bigeze kuri 66,53% naho mu Mijyi bikaba ku kigero cya 33,47%.
Itegeko riteganya iki ku cyaha cya Ruswa?
Itegeko No 54/2018, ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya Ruswa, umutwe waryo wa III, Ingingo ya kane, ivuga ko Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze, cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5), ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Ibihano bivugwa mu gika cya kabiri cy’iyi ngingo ni nabyo bihabwa umuntu wese utanga cyangwa usezeranya gutanga, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu, kugira ngo hatangwe cyangwa hadatangwa serivisi.
Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere n’icya gatatu by’iyi ngingo byakozwe kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7), ariko kitarenze imyaka icumi (10), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse, yakiriye cyangwa yatanze.
Umuyoboro wari waragenewe gufata amazi y’igisenge cy’isoko niwo wahinduwe uw’inyanda y’uruganda