Eeehhheee!!! Ubwo episode ya 2 yarangiye Allan yabuze ubusobanuro bw’ibyo yabonaga bikarangira aguye mu kantu, yayobewe ibyo Ange na Noella barimo. Nan’ubu aracyari mu kantu ntarakavamo!!
Twe turabizi ko Ange yari yababajwe n’uko yasanze Allan ari kumwe n’undi muhungu bikaba aribyo byatumye Allan atamenya ibiri kuba, kuko yabonaga Ange na Noella bameze nk’abari gukina umukino, kandi tuzi neza ko Noella we ari kubikora abishaka kuko ashaka Allan byaze bikunze, ku neza cyangwa inabi, kandi koko niko biri.
Ange yakomeje kubabara rero, Allan nawe akomeza gutekereza ku biri kuba, ariko nyamukobwa wacu Noella we nta kibazo yifitiye, kuko biri kuba neza neza uko abyifuza.
Iyi ni inshuro ya mbere Ange yari afashe umukunzi we Allan ari kumwe n’undi mukobwa, ariko bikaba akurusho ubwo amufatanye n’inshuti ye. Mu buzima ibi bintu bijya bitubaho, ariko tukabyihanganira, kuko ntakundi biba byakagenze.
- Advertisement -
Dukomeje rero Allan yaje gusaba Noella ko yataha akumusigana n’umukunzi we Ange, cyane cyane ko ari nawe gatera waruteye ibi byose kuba.
Uko Noella yagatashye rero, Ange yasigaye ababaye, ariko Allan nawe ntibyari bimworoheye kuko yabonaga atazi ibirinkuba. Hashize umwanya Allan amaze kwitekerezaho dore ko ari umuntu utaragiraga amagambo menshi yo kuvuga aba arateruye ati, “Ange mukundwa ndakwinginze mbabarira kubw’ibi ndetse no kubw’iyi nshuro kuko ni bintu bintunguye cyane.”
Ange: Iyaba wari uzi umuntu mwahoranye, ntabwo wakabye uri kunsaba imbabazi kuko birababaje cyane.
Allan: Ariko ko iryo jambo wakunze kurikoresha cyane, kandi uriya akaba ari umukobwa duturanye muziranye hehe?
Ange: Uriya yitwa Noella, ni inshuti yanjye kuva ku myaka itanu yanjye kugeza ubu, twakuze ababyeyi ari inshuti, nyuma baza kwimuka aribwo baje bagaturana n’iwanyu. Ubwo rero kuko nta rugendo runini rurimo kuva iwabo ugera mu rugo, twahoranye kuva mugitondo.
Allan: Mbabarira kubw’ikosa ry’uyu munsi, ntabwo ibyo nari mbizi ariko ndabimenye ntazongera kunyiyoberanyaho ukundi.
Ange ntabwo yiyumvishaga ko uko biri kose Allan ari kumubwiza ukuri (muri make ntiyamwizeraga) abitekerezaho, arangije aramubwira ati, “Ndakubabariye, ariko ninongera kugusangana n’undi mukobwa ibyanjye nawe bizahite birangira.”
Allan: Urakoze kumbabarira kandi ndagukunda cyane.
Ange: Nzabibona koko niba unkunda by’ukuri.
Noella nubwo yakoraga biriya nuko we yishakiraga Allan ngo amubere umukunzi, ariko Ange we byaje kugaragara ko impamvu yamufuhiraga cyane ariko yamushakagaho ubutunzi kuko umuryazngo wa Ange wari ukennye cyane, akaba ariyo mpamvu yamufuhiraga cyane kugira ngo hatazagira undi mukobwa umumutwara agasigara areba mu kirere, ariko Noella we icyo yashakaga ni ukuba yaba umukunzi na Allan ntabwo yari agambariye ubutunzi.
Hashize iminsi Noella ahamagara Allan, aramubaza ati, “Ese Allan koko ukunda Ange by’ukuri???” Allan yibaza impamvu Noella amubajije icyo kibazo, ati, “Ni ukubera iki umbajije icyo kibazo?”
Ubwo Allan yari yamaze kumenya ko Noella ari inshuti ya Ange, n’uko Noella arongera ati, “Ese koko ukunda Ange by’ukuri???”
Allan: “………………………….”
Uratekereza ari iki Allan agiye gusubiza Noella?
Ese aramubwira ko amukunda by’ukuri?
Ntuzacikwe n’igice gikurikiraho…
so nice to read it