Abaturage batuye mu mudugudu wa Murambi, Akagali ka Ruli, Umurenge wa Shyogwe, baratabariza umukecuru Mukamukasi Odette w’imyaka 91 y’amavuko k’ubw’inzu atuyemo bahamya ko izamugwira mu gihe byaba nta gikozwe mu maguru mashya.
Aba baturage bavuga ko yirengagijwe n’ubuyobozi, bagasaba ko yatabarwa akubakirwa, ndetse ngo bukagoboka n’umukobwa we urembye mu nzu, kuko ngo adashobora gusohoka.
Umwe muri aba baturage usangiye na benshi imvugo itabariza uyu mukecuru n’umukobwa we, agira ati, “Uyu mukecuru yarirengagijwe kuko ubuyobozi bugenda busimburana, ariko ntabureba igisubizo ku bibazo afite by’icumbi. Ubuyobozi bukwiye kureba uko bamufasha nk’uko bafasha abandi, kuko nta bushobozi ndetse hakiyongeraho umurwayi afite wibera mu nzu yewe udashobora no gusohoka.”
Mu kiganiro uyu mukecuru yagiranye na UMURENGEZI.COM, avuga ko ubuyobozi buzi ikibazo cye, ariko butamufasha kuva mu buzima bubi abayemo n’umurwayi we uba mu buriri udashobora kugira aho ajya.
- Advertisement -
Ati, “Reba ahantu mba, inzu igiye kungwaho kandi hari abantu bahora baza hano bavuga ko baje kumfasha kuva muri ubu buzima, ariko nkategereza nkaheba kuko ugiye ntagaruka nkibaza niba ntari umuturage nk’abandi.”
Uyu mukecuru kandi avuga ko iyo imvura iguye, abyuka kubera kunyagirwa bitewe n’uko ngo iyi nzu iva cyane, gusa agashimira abari barigeze kumufasha kuyegura igihe yari yamuguyeho.
Agira ati, “Iyo imvura iguye ndabyuka kuko iyi nzu irava cyane. Ntinya ko iyi nzu yazangwira, kuko yigeze kugwa abavandimwe barayinyegurira none n’ubu ndabona igiye kongera kungwira.”
Bamwe mu baturanyi be, bavuga ko n’ubwo inzu igiye kumugwira, ngo no kubona ibimubeshaho bitamworohera kuko atunzwe n’abakirisitu cyangwa n’abandi baba bakomanzwe n’umutima wo kumutekereza, yaba we n’abandi bamugera ho, bakavuga ko inkunga y’ingoboka ahabwa itabasha kumutunga yonyine we n’umukobwa we Mukarutabana Rusia wavutse 1957 akaba yaramugaye, ndetse yibera mu nzu gusa.
Niyonzima Gustave Umuyobozi w’Umurenge wa Shyogwe, avuga ko ikibazo cy’uyu mukecuru kizwi, ndetse ko bandikiye akarere kugira ngo kabafashe kumusanira.
Ati, “Twandikiye akarere tukamenyesha ikibazo cye, ndetse tugasaba inkunga yo kudufasha ku kuba yasanirwa iriya nzu, byongeye no kuba aho uyu mukecuru atuye hagenewe inzu zikomeye, ari nayo mpamvu twabasabye uburenganzira bwo kumusanira inzu ye kandi bigakorerwa aho atuye kuko nta handi yabona ikibanza. Ubu dutegereje igisubizo kizava mu karere.”
Akarere ka Muhanga ni kamwe mu Turere 8 tugize Intara y’Amajyepfo, kagizwe n’imirenge 12, Utugari 63 n’Imidugudu 331. Gafite ubuso bwa Km² 647,7 kakaba gatuwe n’abaturage bangana na 357,904.