“Uburibwe bw’urukundo” ni inkuru y’urukundo imwe muri nyinshi twabazaniye muri uyu mwaka mushya wa 2022, zishingiye ku nkuru mpamo tuzagenda tubagezaho mu minsi iri imbere hano kuri UMURENGEZI.COM Tubararikiye rero kubana natwe kandi twizeye ko zizabaryohera nk’Abakunzi n’abasomyi bacu.
Tutabatindiye, reka dutangire na Episode ya mbere.
Nuko umukobwa ati, “Ese urumva byabaho kubaho nta mukunzi mfite?” Uwo yari Noella ubwo yarimo aganira na Ange.
Ange: Kuri wowe byashoboka ko bitagukundira, ariko njyewe ho byarankundiye kandi biracyankundira.
- Advertisement -
Ubwo Noella yari wa mukobwa uturuka mu muryango ukize koko, ariko Ange akaba yaraturukaga mu muryango ukennye kuburyo yabimenyaga ndetse akamenya no kwicisha bugufi.
Ange: Ariko mbona Allan mukundanye byavamo!
Noella: Kuberiki?
Ange: Nuko mwese muturuka mu miryango ikize kandi mukaba munganya n’amashuri.
Allan yari umusore wari urangije amashuri yisumbuye akaba yariganaga na Ange, ariko aturanye na Noella.
Noella: Ese ubwo ubona uriya musore wamubona uko wishakiye?
Ange: Wabuzwa n’iki ko munganya buri kimwe?
Noella: Ubwo hari impamvu itumye mbivuga.
Bakiganira Telefone ya Ange iba irasonnye, agiye kureba asanga ni Allan umuhamagaye.
Noella: Ko udafata umugabo wawe kandi ari kuguhamagara?
Ange: Ese ubwo ushingiye kuki uvuga ko ari umugabo wanjye?
Noella akaba ari wa mukobwa wiryaga, waryohewe n’isi, ariko ugira itiku cyane. Nuko Ange afata telefone.
Allan: Uraho neza Ange?
Ange: Ndaho nta kibazo.
Allan: Hari haciyeho iminsi tutaganira.
Ange: Ni iby’iy’iminsi, ariko si urwango.
Noella aba avugiye muri telefone ngo ‘rutaba rwo?’
Allan: Uwo ninde numva muri kumwe?
Ange: Ni inshuti yanjye ariko yananiwe n’umunwa we, buri kanya ahora avugagura.
Allan: Nagusuhuzaga rero kuko nari ngukumbuye.
Ange: Nanjye rwendaga kuzandwaza(urukumbuzi).
Allan: Ubwo rero uje kubona umwanya waza kunsura, tukabonana kuko twari tunakumburanye.
Ange: Nta kibazo ndaza izuba nirirenga.
Agikupa telefone, wa mukobwa utajya ubura amagambo(Noella) aba aramutangiye.
Noella: Uwo musore ni umwe duturanye?
Ubwo Allan na Ange bari bamaze imyaka ibiri bari mu rukundo, kugeza ubwo basoje amashuri bagikundana.
Ange: Yego niwe.
Allan yari wa musore utabonwa na buri wese, gusa akaba ataragendanaga n’ibiguruka. Noella akibyumva mu mutima ati, “Uyu ngombe mbone nimero ze.”
Noella: Ntiza phone nandike nimero z’uyu muntu, dore yazimpaye kuri facebook.
Ange yari umwana mwiza w’umutima, maze phone arayimuha. Noella akiyifata, yahise yihutira gushaka nimero za Allan, amaze kuzishyira muri telefone ati, “Akira narangije.” Ubwo kandi ni nako yarimo asezera ngo batandukane.
Ange: Ngaho tubonane ejo.
Bagitandukana, Noella yahise ahamagara Allan, ati “Wiriwe neza Allan?”
Allan: Yego, ko ntakumenye?
Noella: Ni wa mukobwa muturanye, Papa we ufite imodoka witwa Noella.
Allan: Washakaga iki se?
Noella: Nashakaga kugusura, dore wari ku ishuri sinakubona.
Allan: Ariko nari mfite umushyitsi mukanya araba aje, rero wowe wazaza ejo.
Noella yari yabyumvise ko uko biri kose ari Ange ugiye kuza kandi akaba yashakaga kumubangamira ngo hazemo agatotsi hagati ye na Allan.
Noella: Sintinda ni ukugusuhuza gusa.
Allan aramwemerera, kandi twibukeko mukanya Ange nawe araba ahageze.
Nuko Noella araza, Allan amwakirira mu ruganiriro(salon), gusa ntiyamukundaga, kubera kugira amagambo menshi cyane. Ubwo Ange nawe akaba yarafuhiraga Allan cyane, kuko yari umusore mwiza cyane.
Bakiganira k’urugi barakomanga. Allan agiye kureba asanga ni Ange kandi nawe yari abizi ko Ange yanga kuba yamusangana n’undi mukobwa. Ibaze noneho namusangana n’inshuti ye bahoranye kuva mugitondo biragenda bite?!
Allan yaguye mu kantu abura icyo akora ako kanya, nibwo Ange yongeye gukomanga bwa kabiri, hanyuma Noella aba ariwe uza gukingura.
Ese biragenda bite Ange nasanga Noella w’inshuti ye yizeraga, ariwe uri kumwe na Allan?
Ese ubwo wowe ubaye Allan wakora iki?
Ese Ange nahuza amaso na Noella ahagararanye n’umukunzi we arakora iki??
Dusangize uko ubyuma, n’icyo witeze mu gice kizakurikira. Ni ah’ubutaha…..