Bamwe mu rubyiruko rwo mu mirenge itandukanye igize akarere ka Musanze batewe inda z’imburagihe biturutse ku kuba nta makuru bahawe n’ababyeyi ku buzima bw’imyororokere, bavuga ko nta cyizere cy’ubuzima bw’ahazaza kuri bo n’abo babyaye, mu gihe bamara guterwa inda bakirukanwa iwabo cyangwa bagahabwa akato mu miryango bakomokamo.
Uru rubyiruko ruvuga ko iyo ugize ibyago ugaterwa inda, ubwo ubwisanzure cyangwa amahoro mu muryango biba birangiriye aho, kuko ngo iyo utirukanwe uhora utotezwa, kandi ngo hari ubwo bikubaho bikugwiririye, bikiyongeraho no kuba nta makuru na make wigeze uhabwa ku buzima bw’imyororokere kugira ngo nawe ube washobora kwirinda.
Umwe mu baganiriye n’itangazamakuru utuye mu kagari ka Kabeza, umurenge wa Cyuve, yabwiye UMURENGEZI.COM ko yatewe inda afite imyaka 14 y’amavuko, ayitewe n’umuhungu bari baturanye. Gusa kuva icyo gihe ngo yahise ategekwa ko agomba gushaka iyo ajya ngo kuko gutwitira mu rugo ari ugusebya umuryango.
Ati, “Nkimara kubibabwira bambajije uwayinteye uwo ariwe ndamubabwira, basanga baranamuzi kuko twari duturanye tuniga ku kigo kimwe, ariko we yari imbere yanjye kuko njye nigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye hano hepfo, nuko barantuka banancira mu maso ngo nta bwenge ngira.
- Advertisement -
Muby’ukuri ntanubwo nari nzi ko umwana uri munsi y’imyaka 15 ashobora gutwara inda, kuko numvaga bavuga ngo iyo umuntu agize cumi n’irindwi nibwo aba atangiye kujijuka. Kuva ubwo kwiga byahise bihagarara, njya kwa Nyogokuru hirya iyo mu cyaro. N’ubu iyo nje mu rugo ubona batishimiye no kumbona kandi rwose nanjye nta ruhare nabigizemo. Sinzi uko ubuzima bwanjye mu hazaza tuzabaho njye n’uyu mwana, yewe njya nibaza n’uko bizagenda Nyogokuru naba atakiriho, mbese ni ah’Imana.”
Ibi kandi nibyo bigarukwaho na Uwineza (Izina yahawe ku mpamvu z’umutekano we) utuye mu murenge wa Kimonyi mu karere ka Musanze, uvuga ko yatewe inda n’umuhungu akamwihakana, yabibwira iwabo bakamubwira ko iyo nda agomba kureba iyo ayijyana, kuri ubu ngo akaba yirirwa asembera(azerera).
Ati, “Naryamanye n’umuhungu mfite imyaka 16 ari nabwo bwa mbere ahita antera inda, gusa maze kubimenya narabimubwiye antera utwatsi (aranyihakana) kandi pe nta wundi muntu nari narigeze ndyamana nawe kuva navuka. Byangoye kubibwira iwacu kuko nabo bari bazi ko nta bahungu nkururana nabo, gusa nabo nkimara kubibabwira bumvishe bakubiswe n’inkuba, bambwira ko ngomba kubavira aho, ngo kuko nta binyendaro bashaka mu rugo rwabo.
Nabuze uko mbigenza, njya kubana n’umukobwa wari inshuti yanjye ariko na none mufata nka mukuru wanjye , nyuma maze kubyara nawe ambwira ko nshaka iyo njya cyangwa umwana nkamujyanira Se kuko ngo kuturera twembi nawe atabishoboye. Sinari gusubira mu rugo rero kandi baranyirukanye, ubu nirirwa ngenda nsabiriza ibyo kudutunga njye n’uyu mwana, bwakwira tukarara aho tubonye.”
Ubuyobozi buvuga iki kuri iki kibazo?
Nuwumuremyi Jeannine Umuyobozi w’Akarere ka Musanze avuga ko kuba umwana wawe yaterwa inda akabyarira mu rugo nk’umubyeyi utabura kubigiraho ikibazo, ariko na none ngo ntakwiye kwamaganwa cyangwa ngo agirwe igicibwa mu muryango nk’aho yaciye inka amabere.
Ati, “Ntiwabura kugira ikibazo kumva ko umwana wawe yatewe inda kandi uri umubyeyi we, ariko na none ntitugategekwe n’uburakari bwo kumva iyo nkuru akenshi twita ko atari nziza, ngo dukore ibidakwiye rimwe na rimwe usanga birimo no guhutaza uburenganzira bw’uwo mwana udasize n’uwo atwite.”
Nuwumuremyi Jeannine Umuyobozi w’Akarere ka Musanze
Uyu muyobozi kandi avuga ko igikwiye ari ugutega umwana amatwi cyane ko ngo kiba ari nacyo gikenewe kugira ngo wa mwana ahabwe ubujyanama n’ubufasha bw’ibanze.
Agira ati, “Dukwiye ubundi kubanza tukamutega amatwi, mbese tukumva n’uko byagenze! Kuko hari ubwo usanga nawe ubwe yarahohotewe akabura aho ahera abivuga, bikamusaba igihe kirekire cyo kubanza kwiyakira no gutuza, kugira ngo azabone aho ahera abivuga. Rero kumwuka inabi kandi ari wowe mubyeyi afite ahungiraho azi ko umwumva nawe ntumutege amatwi, ni ukumuhohotera ubugira kabiri cyangwa se kumutoneka muri cya gikomere aba yaratewe n’ibyamubayeho.”
Kuba umubyeyi si ku izina gusa, bikwiye kujyana no kubahiriza inshingano
Nuwumuremyi avuga ko hari ubwo umubyeyi akenshi agira uburangare, akirengagiza inshingano ze nk’umubyeyi mu guhwitura umwana no kumuganiriza ku buzima bwe bw’imyororokere hagamijwe kumurinda ibishuko.
Ati, “Tekereza kuba umwana wawe yaterwa inda ya mbere akayibyara, agaterwa iya kabiri, yewe hari n’ubwo hazaho iya gatatu kandi byitwa ngo murabana nk’umubyeyi! Ubwo koko wowe uba wuzuza inshingano zawe? Tujye tumenya ko burya kuganiriza abana bacu ku buzima bw’imyororokere ari inshingano zacu nk’ababyeyi, bityo tubarinde guterwa izo nda z’imburagihe, ari nako turinda imiryango yacu bya bibazo biterwa n’abo bana ahanini usanga tudashoboye no kubarera.”
Akomeza agira ati, “Hari ubwo usanga umuryango wenda usanzwe wifitiye ikibazo cy’ubukene hakiyongeraho n’abo bana. Urumva haba hiyongeyemo wa mwana kandi nawe tugomba kumwitaho yaba mu kumugaburira, kumwambika, kumwigisha n’ibindi tuba tugombwa nk’ababyeyi kandi nawe bikaba uburenganzira bwe kubihabwa.
Dukwiye tumenya rero ko kuganiriza umwana ku buzima bwe bw’imyororokeye atari ukumurinda gutwita gusa, ahubwo ari no kwirinda twebwe ubwacu za ngaruka twavuze haruguru zituruka ku kuba yaterwa inda imburagihe twese bikatugeraho, kandi na none tukumva ko kuba umubyeyi atari ku izina gusa, ahubwo no mubyo dukora tugashyiramo za mpuhwe za kibyeyi ari nako twuzuza inshingano dufite nk’ababyeyi ku bana bacu.”
Imibare itangwa n’Impuzamashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) yerekana ko buri mwaka byibuze abangavu ibihumbi cumi na bitanu baterwa inda z’imburagihe, mu gihe iheruka gushyira ahagaragara na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) y’igenzura ku mibereho y’Abaturage ya 2020, igaragaza ko abana batewe inda bakiri bato ari 19,701.