Izina ryanjye ni Mpano Gentil, ndi umunyeshuri mu kigo nderabarezi cya Kabarore (TTC Kabarore), giherereye mu Ntara y’Iburasirazuba, mu karere ka Gatsibo, umurenge wa Kabarore. Niga mu mwaka wa gatanu w’amashuri y’isumbuye Siyansi n’uburezi(Science and Mathematics Education).
Narababaye cyane mu mwaka wa 2020, ubwo abanyeshuri twese twafungaga amashuri kubera icyorezo cyari gishya mu Rwanda cyiswe Covid-19(Corona Virus). Tugitaha nari nizeye ko nzasubira ku ishuri nyuma y’ibyumweru bibiri nk’uko byari byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), ariko nyuma biza guhinduka bitewe n’uko icyorezo cyakomeje kwiyongera kikandurwa n’umubare nyamwinshi w’abantu mu gihugu cyacu.
Nyuma y’ishyirwaho rya Guma mu rugo, nibwo MINEDUC yatangaje ko abanyeshuri bagiye kujya bigira ku ikoranabuhanga binyuze kuri televisiyo n’amaradiyo. Nkibyumva, naratunguwe kuko ntibyari bimenyerewe mu Rwanda, dore ko guma mu rugo igitangira na bagenzi banjye nabajije, ntawongeye gusubira mu masomo, kuko bari batangiye gushaka amafaranga mu mirimo itandukanye harimo ubwubatsi n’indi mirimo y’amaboko, cyane ko nta cyizere bari bafite cy’igihe icyorezo kizagenzereza make tugasubira ku ishuri.
Nyuma y’iminsi mike nganiriye na bagenzi banjye, bamaze kumbwira ibyo bakura muri iyo mirimo bakora, nanjye nahise numva mbyifuje, kuko numvaga nifuza kuba nakwigurira ibintu bigezweho mu mafaranga yanjye nakoreye.
- Advertisement -
Icyo gihe, natangiye gukora akazi k’Ubuyede kuko ni ko kari gahari, nuko ntangira guhembwa amafaranga kuri njye nafataga nk’aho ari menshi, cyane ko yamfashije kwigurira Telefone nifuzaga, inkweto nziza n’ibindi. Kubera ubwo buzima, numvaga ntacyifuje gusubira ku ishuri, kubera ayo amafaranga nahembwaga.
Ababyeyi banjye bangiriye inama bati, “Uramenye dore utangiye gufata amafaranga, ntuzishore mu ngeso mbi ngo utangire utahe amajoro, unywe ibiyobyabwenge cyangwa se ngo agushuke wigire ikirara, dore uracyari umunyeshuri kandi icyorezo kizagabanya ubukana twongere dufungure amashuri.”
Nshingiye kuri izo nama bangiriye kuva uwo munsi, natangiye kuzikurikiza nitwara neza, nyuma nza kubona n’ingaruka z’ibyo bambwiraga, kuko natangiye kubona hari abanyeshuri bamwe na bamwe batangiye kunywa ibiyobyabwenge, kubera koshywa n’amafaranga bahembwa, yewe hari n’abo duturanye batwaye inda kandi bakiri abanyeshuri.
Ku bwanjye nahise numva icyorezo cyarangira tugasubira ku ishuri, kuko icyo gihe tutari ku ishuri cyatumye abanyeshuri bamwe na bamwe bagerwaho n’ingaruka zitari nziza ku buzima bwabo, harimo nko gutwara inda, kunywa ibiyobyabwenge n’izindi.
Nshingiye ku nama ababyeyi banjye bangiriye, nahise numva ngize igitekerezo cy’uko ababyeyi bose bamera nk’ababyeyi banjye, nabo bakita ku buzima bw’abana babo ndetse bakabagira inama nk’izo abanjye bangiriye, yewe byanashoboka bakarenzaho, kuko byatuma abana twese twisobanukirwa tukareka ibibi.
Mu kwezi kwa cumi(Ukwkira) 2020 ubwo icyorezo cyari gitangiye kugabanyuka, nibwo Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri tugiye gusubira ku ishuri mu kwezi kwa Cumi na kumwe(Ugushyingo), gusa mu banyeshuri ntibyakiriwe neza, kuko hari abari bamaze kuryoherwa n’agafaranga, abandi imiryango itabanye neza, ndetse hari n’abo cyateye ubukene mu miryango yabo, nta mafaranga yo kuzishyura ishuri bafite. Ni muri ubwo buryo bamwe babyishimiye ariko abandi ntibabyakira neza.
Ikiruhuko cyatwigishije ubuzima bwo hanze y’ishuri, ukuntu twakwikemurira utubazo twa hato na hato, ndetse kiduha n’ishusho y’uko tuzaba tumeze igihe tuzaba twarangije amashuri y’isumbuye. Niyo mpamvu nsaba abanyeshuri bagenzi banjye ko bamenya kuba bagira ibikorwa bakora byabateza imbere, bakabika(saving) buri mafaranga yose babonye n’iyo yaba make ntibayashore mu biyobyabwenge, ahubwo bakayateganyiriza ejo habo hazaza.
Ndasaba kandi buri munyeshuri kugira ngo isomo yakuye muri iriya guma mu rugo(lock down), rizamubere inkingi yubaka ejo he heza, n’abananiwe kwitwararika mbasaba kwigira ku byababayeho.
Nk’umunyeshuri, ndashimira Minisiteri y’uburezi ko yatumye abanyeshuri tugaruka ku ishuri ubu tukaba dushoje igihembwe cya gatatu(Third term), ndetse tuniga neza tubifashijwemo n’abarimu bacu, ariko nkanasaba ko hashyirwaho uburyo bwo kwigira ku ikoranabuhanga hakoreshejwe telefoni na Mudasobwa(computer), tukaba twabasha kwigishwa na Mwarimu wacu tutarebana(Online learning), kugira ngo hongeye hakavuka ikibazo cy’icyorezo, tutazongera kwicara mu rugo igihe kinini tutiga, ahubwo hakifashishwa ubwo buryo kugira ngo ireme ry’uburezi ryiyongere mu gihugu cyacu cy’URwanda.
Murakoze, nabaganiriraga inkuru y’ubuzima bwandanze nk’umunyeshuri mu gihe cya Guma mu rugo(lock down), imbogamizi nahuye na zo, ingaruka ndetse n’ibyifuzo kuri Leta y’u Rwanda hagamijwe guteza imbere ireme ry’uburezi.
Mpano Gentil