UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 3 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Urubanza rwa Idamange rwongeye gusubikwa
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
AmakuruPolitiki

Urubanza rwa Idamange rwongeye gusubikwa

Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Yanditswe taliki ya 15/06/2021 saa 6:00 PM

Umucamanza mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda, yasubitse urubanza rwa Madamu Yvonne Idamange Iryamugwiza.

Yavuze ko uregwa yanze kuburana hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iyakure “Video Conference.”

Iki cyemezo gisubika urubanza rwa Madamu Yvonne Idamange Iryamugwiza, umucamanza yagifashe nyuma y’ibiganiro byaberaga kuri telephone hagati y’ubwanditsi bw’urukiko, gereza Nkuru ya Nyarugenge uregwa afungiwemo, ndetse n’uregwa.

Mu gihe byari byitezwe ko saa mbiri n’igice za mu gitondo(08h30) ababuranyi bombi bagombaga kuba bageze imbere y’urukiko urubanza rugatangira kuburanishwa mu mizi, si ko byagenze. Uregwa we yari akiryamye ndetse yanze no gusohoka mu cyumba cya gereza afungiwemo.

- Advertisement -

Kuri telephone igendanwa, umwanditsi w’urukiko yabanje kuvugana n’ubuyobozi bwa gereza bugasobanura ko Idamange yanze gusohoka mu cyumba araramo ngo aburane hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iya kure rizwi nka “Video Conference”.

Umwanditsi yinginze Idamange amusaba kubyuka akitegura akabanza guhura na Me Bruce Bikotwa ndetse na Me Felicien Gashema bakumvikana bakavuga rumwe ku buryo bw’imiburanire.

Umwanditsi yasabye abari mu rukiko kwihangana bagategereza ko Idamange abyuka akajya koga, akabonana n’abunganizi be, akabona kugira icyo avuga cyamuteye kutitabira iburanisha.

Nyuma y’igihe kitari munsi y’iminota 40, inteko iburanisha uru rubanza, yinjiye itangaza ko ihisemo kurusubika.

Umucamanza yavuze ko uregwa n’abamwunganira batashoboye kwitaba urukiko, mu gihe urukiko rwari rwategetse ko ababuranyi bombi bagomba kwitaba. Ubushinjacyaha bwo bwari buhagarariwe.

Yibukije ko mu iburanisha riheruka, uregwa yari yagaragaje inzitizi ko adashaka kuburana hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iyakure “Video Conference”. Urukiko rwibukije ko ubwanditsi bwari bwabanje kuvugana na gereza ndetse n’uregwa avuga ko atiteguye kuburanira kuri video Conference.

Umucamanza ashingiye kuri ibyo, yahise atangaza isubikarubanza kugira ngo Idamange ahabwe amahirwe yo kuzaza kuburana imbonankubone nk’uko yari yabyifuje.

Afata iki cyemezo, yaba Idamange ndetse n’abamwunganira nta n’umwe wagaragaraga kuri video Conference.

Hari ku nshuro ya kabiri umucamanza asubika urubanza rwa Madamu Idamange, kuko mu iburanisha riheruka yari yasabye ko yifuza ko urubanza rwajya rubera i Kigali rukaburanishwa nk’urwa Paul Rusesabagina na bagenzi be, avuga ko akeneye ko rubanda n’abavandimwe be bakarukurikirana imbonankubone kuko ibyo yakoze yabikoreye ku karubanda.

Ni icyemezo umucamanza yahakanye avuga ko aho kuburanishiriza byagorana kuhabona kandi ko urukiko rutajya gukodesha icyumba cyo kuburanishirizamo rucyifitiye ku cyicaro cyarwo i Nyanza.

Madamu Yvonne Idamange Iryamugwiza w’imyaka 42 y’amavuko n’abana bane, benshi bamumenye cyane kuva mu mpera z’ukwezi kwa Mbere uyu mwaka, ubwo yatangizaga umuyoboro wa youtube, yavugiragaho amagambo ubushinjacyaha bushingiraho bumurega ibyaha bitandatu byo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi.

Agifatwa yahakanaga ibyaha, akavuga ko ibyo yavuze byose byari mu mugambi wo kuvugira rubanda ku cyo yita “Akarengane” bakorerwa n’ubutegetsi, avuga ko ari “imbirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu”.

Mu byo aregwa harimo no guhamagarira rubanda kwigumura bagana ku biro by’umukuru w’igihugu “Village Urugwiro” bakahakorera imyigaragambyo.

Iburanisha ryimuriwe ku itariki ya 22 Kamena muri uyu mwaka wa 2021.

Umucamanza mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda yasubitse urubanza rwa Madamu Yvonne Idamange Iryamugwiza.

Yavuze ko uregwa yanze kuburana hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iyakure “Video Conference.”

Iki cyemezo gisubika urubanza rwa Madamu Yvonne Idamange Iryamugwiza umucamanza yagifashe nyuma y’ibiganiro byaberaga kuri telephone hagati y’ubwanditsi bw’urukiko, gereza Nkuru ya Nyarugenge uregwa afungiwemo ndetse n’uregwa.

Mu gihe byari byitezwe ko saa mbili n’igice za mu gitondo ababuranyi bombi bagombaga kuba bageze imbere y’urukiko urubanza rugatangira kuburanishwa mu mizi, si ko byagenze. Uregwa we yari akiryamye ndetse yanze no gusohoka mu cyumba cya gereza afungiwemo.

Kuri telephone igendanwa, umwanditsi w’urukiko yabanje kuvugana n’ubuyobozi bwa gereza bugasobanura ko Idamange yanze gusohoka mu cyumba araramo ngo aburane hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iya kure rizwi nka “Video Conference”.

Umwanditsi yinginze Idamange amusaba kubyuka akitegura akabanza guhura na Me Bruce Bikotwa ndetse na Me Felicien Gashema bakumvikana bakavuga rumwe ku buryo bw’imiburanire.

Umwanditsi yasabye abari mu rukiko kwihangana bagategereza ko Idamange abyuka akajya koga, akabonana n’abunganizi be, akabona kugira icyo avuga cyamuteye kutitabira iburanisha.

Nyuma y’igihe kitari munsi y’iminota 40, inteko iburanisha uru rubanza yinjiye itangaza ko ihisemo kurusubika. Umucamanza yavuze ko uregwa n’abamwunganira batashoboye kwitaba urukiko mu gihe urukiko rwari rwategetse ko ababuranyi bombi bagomba kwitaba. Ubushinjacyaha bwo bwari buhagarariwe.

Yibukije ko mu iburanisha riheruka uregwa yari yagaragaje inzitizi ko adashaka kuburana hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iyakure “Video Conference”. Urukiko rwibukije ko ubwanditsi bwari bwabanje kuvugana na gereza ndetse n’uregwa avuga ko atiteguye kuburanira kuri video Conference.

Umucamanza ashingiye kuri ibyo yahise atangaza isubikarubanza kugira ngo Idamange ahabwe amahirwe yo kuzaza kuburana imbonankubone nk’uko yari yabyifuje. Afata iki cyemezo, yaba Idamange ndetse n’abamwunganira nta n’umwe wagaragaraga kuri video Conference.

Hari ku nshuro ya kabiri umucamanza asubika urubanza rwa Madamu Idamange. Mu iburanisha riheruka yari yasabye ko yifuza ko urubanza rwajya rubera i Kigali rukaburanishwa nk’urwa Paul Rusesabagina na bagenzi be. Avuga ko akeneye ko rubanda n’abavandimwe be bakarukurikirana imbonankubone kuko ibyo yakoze yabikoreye ku karubanda.

Ni icyemezo umucamanza yateye yahakanye avuga ko aho kuburanishiriza byagorana kuhabona kandi ko urukiko rutajya gukodesha icyumba cyo kuburanishirizamo rucyifitiye ku cyicaro cyarwo i Nyanza.

Madamu Yvonne Idamange Iryamugwiza w’imyaka 42 y’amavuko n’abana bane, benshi bamumenye cyane kuva mu mpera z’ukwezi kwa Mbere uyu mwaka. Ni ukwezi yatangijeho umuyoboro wa youtube. Yavugiragaho amagambo ubushinjacyaha bushingiraho bumurega ibyaha bitandatu byo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gupfobya jenoside n’ibindi.

Agifatwa yahakanaga ibyaha akavuga ko ibyo yavuze byose byari mu mugambi wo kuvugira rubanda ku cyo yita “Akarengane” bakorerwa n’ubutegetsi. Avuga ko ari “imbirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu” Mu byo aregwa harimo no guhamagarira rubanda kwigumura bagana ku biro by’umukuru w’igihugu “Village Urugwiro” bakahakorera imyigaragambyo.

Iburanisha ryimuriwe ku itariki ya 22 Kamena uyu mwaka wa 2021.

Source: VOA

Emmanuel DUSHIMIYIMANA June 15, 2021
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Politiki

Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika

Hashize 3 months
Politiki

Namibia yabonye Perezida mushya

Hashize 7 months
Amakuru

MINEMA yatanze impuruza ku kibazo cy’Ibiza

Hashize 7 months
Politiki

Abayobozi biremereza bagateshuka ku nshingano bahawe gasopo

Hashize 11 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?