Ishyirahamwe riharanira Uburenganzira bwa muntu ku isi(Amnesty International) rivuga ko abatabazi bitwararitse cyane ku bazungu n’imbwa zabo mu gihe habaga igitero cy’abitwaza idini rya Islam mu kwezi kwa gatatu muri Mozambike.
Ni imbwa ebyiri zatabawe zisiga abantu muri Hoteli aho bahungiye nk’uko abarokotse babibwiye abaharanira uburenganzira bwa muntu.
Deprose Muchena uyobora ishyirahamwe Amnesty International muri ako karere, avuga ko ibyo bibabaje kubona umugambi wo gutabara wari ushingiye ku ivangura ruhu, aho abakozi b’abazungu bitaweho kuruta abandi.
Amnesty, ivuga ko yavugishije abarokotse 11 muri 220 bari muri iyo hoteli, harimo batanu bahatswe kwicwa igihe barimo bagerageza guhunga.
- Advertisement -
Umwe mu barokotse yabwiye amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu ati, ”Twari abantu nka 220 muri iyo hoteli. Abirabura twari benshi, abazungu bari nka 20. Nyuma y’igikorwa cyo gutabara no gutoroka twasigaye turi nk’ 170 tugikomeye. Abazungu bose bari bamaze gutwarwa na za kajugujugu, mbere y’uko natwe tuhava hakoreshejwe imodoka.”
BBC ivuga ko Amnesty yasanze abasigaye nyuma bakagerageza kuva muri iyo hoteli bakoresheje imihanda baragabweho ibitero, bityo isaba ko hakorwa iperereza kuri ibyo bivugwa biteye akababaro.
Muchena ati, ”Guheba/kureka abantu igihe hari igitero cy’abitwaje ibirwanisho kubera gusa uruhu rwabo, ni amacakubiri, kandi binyuranije n’itegeko ryo kurengera no kurinda abasivile.”
Kompanyi yigenga ya Dyck Advisory Group, yari muri icyo gikorwa cyo gutabara, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko ibyo bivugwa nta kuri kurimo, yongeraho ko ishobora no kuza gusohora itangazo.