UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 week
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Amajyaruguru : Abayobozi 10 batawe muri yombi
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
AmakuruPolitiki

Amajyaruguru : Abayobozi 10 batawe muri yombi

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 13/05/2021 saa 9:32 AM

Abayobozi 10 bakorera mu turere twa Musanze, Burera na Gicumbi, mu Ntara y’Amajyaruguru, bamaze gutabwa muri yombi n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Aba bayobozi bakekwaho ibyaha byo kunyereza ibikoresho byari bigenewe kubaka ibyumba by’amashuri, barimo bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, abashinzwe Uburezi mu Mirenge, abayobora Ibigo by’amashuri na ba Rwiyemezamirimo.

Mu Karere ka Musanze, abatawe muri yombi ni uwitwa Hanyurwabake Théoneste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkotsi, ndetse na Nduwayezu Joyeux ushinzwe uburezi mu muri uwo Murenge.

Hari kandi Munyakabaya Njugu, umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Rugarika, Habyarimana Innocent uyobora ishuri ribanza rya Gataraga, na ba Rwiyemezamirimo barimo uwitwa Nzabonimpa François Xavier na Karamaga Thomas.

- Advertisement -

Mu Karere ka Gicumbi, ni uwitwa Harerimana Théogene uyobora Urwunge rw’amashuri ya Gaseke, ndetse na Butera Emmanuel Ushinzwe uburezi mu Murenge wa Mutete.

Mu Karere ka Burera, hatawe muri yombi abayobozi babiri, barimo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeru Kagaba Jean Baptiste, na Zirimwabagabo Dieudonné Ushinzwe Uburezi muri uwo murenge.

Aba bayobozi bose bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo ruswa, gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite, kunyereza umutungo binyuze mu kwishyura abakozi ba baringa ndetse no kunyereza ibikoresho by’ubwubatsi byari byagenewe kubaka ibyumba by’amashuri ku Ishuri ribanza rya Kirambo riherereye mu Murenge wa Cyeru mu Karere ka Burera, Urwunge rw’Amashuri ya Nyakinama ya I giherereye mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, n’Ishuri ribanza rya Gataraga riherereye mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) Dr. Murangira Thierry, yabwiye Kigali Today ko bafungiwe kuri station za RIB ziherereye muri utwo turere.

Ati, “Abo bayobozi koko bari mu maboko ya RIB sitasiyo ya Rusarabuye, Muhoza, Busogo, ndetse na sitasiyo ya RIB ya Byumba. Dosiye zabo zikaba ziri gukorwaho ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Umuvugizi wa RIB yaboneyeho gutangaza ko abarya ruswa n’abanyereza umutungo wagenewe ibikorwa rusange bahagurukiwe, kugeza igihe bazabicikaho.

Ati, “Leta irashyira imbaraga mu kubaka ibikorwa rusange, nko kongera ibyumba by’amashuri, kugira ngo harwanywe ikibazo cy’ubucucike mu bana b’abanyeshuri. Ntabwo bikwiye ko hari umuntu ugomba kubangamira gahunda nk’iyo nziza ya Leta, kandi ifitiye inyungu abantu. Ubutumwa RIB itanga ni uko abantu bashinzwe gucunga umutungo wa rubanda, bakwiye gukurikiza amategeko, bakirinda kuwukoresha icyo utagenewe, ntibawikenuze cyangwa ngo bawukoreshe mu zindi nyungu zabo bwite. RIB ntizigera ibihanganira.”

Akomeza agira ati, “Nta na rimwe tuzigera twemera ko amafaranga Leta ishyira mu bikorwa by’inyungu rusange, yiharirwa n’abantu bamwe cyangwa ngo hagire uyakoresha uko yishakiye. Turaburira abica amategeko nkana ko bizabatamaza.”

Dr Murangira Thierry kandi yashimangiye ko muri iyi minsi, bahagurukiye abishoye mu bikorwa byo kunyereza ibikoresho by’ibyumba by’amashuri n’abariye ruswa, kugira ngo babiryozwe, bityo ko uwaba yaraguye mu mutego nk’uwo akabyishoramo, akwiye gutera intambwe akegera RIB hakiri kare, agatanga amakuru amazi atararenga inkombe.

Uyu muyobozi kandi yaboneyeho no gushimira abaturage bakomeje kugaragaza ubufatanye mu kurwanya ibyaha byo kunyereza umutungo na ruswa, bagatunga agatoki aho bibera n’ababikora.

Ibyaha abo bayobozi bakurikiranyweho, baramutse babihamijwe n’Urukiko, bahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi, ariko kitarengeje imyaka 10, ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro hagati y’eshatu n’eshanu z’agaciro k’umutungo banyereje.

Eric Uwimbabazi May 12, 2021
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Politiki

Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika

Hashize 1 month
Politiki

Namibia yabonye Perezida mushya

Hashize 5 months
Amakuru

MINEMA yatanze impuruza ku kibazo cy’Ibiza

Hashize 5 months
Politiki

Abayobozi biremereza bagateshuka ku nshingano bahawe gasopo

Hashize 9 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?