UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 3 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Kigali : Abubatse imiturirwa ikabura abayikoreramo baratakambira Leta
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Ubukungu

Kigali : Abubatse imiturirwa ikabura abayikoreramo baratakambira Leta

Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Yanditswe taliki ya 29/04/2021 saa 2:32 AM

Abashoye imari mu kubaka inzu z’ubucuruzi mu mujyi wa Kigali, basabye Minisitiri w’Ubugetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney kubakorera ubuvugizi ku bigo by’imari, kuko ngo kubura abazikoreramo byatumye badashobora kwishyura inguzanyo uko bikwiye.

Nyuma y’iminsi mike ashyizwe muri uyu mwanya, Minisitiri Gatabazi akomeje gusura ibikorwa by’amajyembere bitandukanye hirya no hino mu gihugu, areba impinduka byazanye mu buzima bw’abaturage.

Mu murwa Mukuru w’u Rwanda, uyu muyobozi yasuye imishinga y’ibikorwa remezo by’ubukungu n’imibereho myiza.

Mu bibazo yagaragarijwe, harimo ibiciro by’ubukode bw’inzu zicururizwamo bihanitse. Ni mu gihe abashoye imari muri izi nzu z’ubucuruzi na bo basaba ubuvugizi kuko bakerewe kwishyura inguzanyo batse bazubaka, bitewe no kubura abazikoreramo.

- Advertisement -

Uretse imihanda n’inzu zihuriramo abantu benshi, Minisitiri Gatabazi  yanasuye ikimoteri cya Nduba, mu rwego rwo kureba uko imyanda ibungwabungwa hagamijwe kurengera ibidukikije.

Yanasuye  kandi umudugudu w’icyitegererezo wa Busanza mu Karere ka Kicukiro, abatujwe muri uyu mudugudu bishimira ubwiza bwawo ariko bagasaba ko bakwegerezwa ibikorwa remezo by’ingenzi.

Minisitiri Gatabazi  yashimye uburyo ibikorwa remezo bitanga akazi ku rubyiruko mu Mujyi wa Kigali, avuga ko ibibazo yagaragarijwe na byo bikemuka mu maguru mashya ibindi bigakorerwa ubuvugizi.

Mu rwego rwo kurushaho kugira uruhare mu bibakorerwa,  abaturage na bo basabwe gufata neza ibikorwa remezo bahabwa, birimo inzu zo guturamo n’ibindi.

Minisitiri  w’Ubutegetsi bw’Igihugu kandi yibukije abayobozi gukomeza gushimangira ihame rya Guverinoma  rigamije gushyira umuturage ku isonga.

Emmanuel DUSHIMIYIMANA April 28, 2021
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Ubukungu

BNR yatanze umuburo ku bagikodesha inzu mu buryo bunyuranije n’amategeko

Hashize 9 months
Ubukungu

Government set New Law to Bear Down Illegal Miners

Hashize 1 year
Ubukungu

Ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje Agaciro ugereranyije n’Idorali – BNR

Hashize 2 years
Ubukungu

Burera: Batewe impungenge n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bubasenyera amazu

Hashize 2 years

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?