Imyuna(epistaxis) ni amaraso aturuka mu tuyoboro tw’amaraso turi hejuru y’izuru. Iyo hagize icyitwangiza nibwo amaraso aca aho atakagombye guca akamanuka mu mazuru, ari nabyo bitwa kuva imyuna.
Hari impanvu zitandukanye zishobora gutera iyangirika ry’utwo tuyoboro bikaba byatera umuntu kuva imyuna.
Zimwe muri zo, harimo nko gukubitwa ikintu ku mazuru cyangwa hejuru y’amazuru, ibicurane, kuba ahantu hari umwuka udahagije cyangwa imyuka ihumanya.
Kuva imyuna kandi bishobora guterwa n’umuvuduko ukabije w’amaraso, imiti imwe nimwe igabanya gufata kw’amaraso(blood viscosity), kutikingira uri mu cyumba cy’ubumenyingiro(Laboratory) n’ibindi.
- Advertisement -
Kuva imyuna bishobora gutera ingaruka zitandukanye, nko gutakaza amaraso menshi igihe habayeho kuva imyuna ntirangire, ibibazo by’ubuhumekero n’izindi.
Kumira amaraso mu gihe uva imyuna, ngo si byiza na gato kuko bishobora gutuma ugarura ibyo wariye byose no gutakaza amaraso ku buryo bukabije.
Mu gihe uvuye imyuna, ngo uba usabwa kwicara maze ugacurika umutwe kugira ngo utamira amaraso.
Ugomba kandi gufata ku izuru ryawe ukoresheje agatambaro keza iminota itanu, ukagerageza no guhumekera mu kanwa kugira ngo urinde udutsi tuba tuzana imyuna gukomeza kwangirika.
Iyo amaraso arekeye aho kuva, ufata woroheje hejuru y’izuru ahagana nko kuba hagati y’amaso kugira ngo aho amaraso yaturukaga hase nk’ahafatana neza, kandi ukirinda kwipfuna mu masaha make akurikira kugira ngo utongera ugakomeretsa hahandi hagize ikibazo.
Aha kandi ngo uramutse ubonye ikintu gikonje nka balafu, wagishyiraho kuko bigufasha kuba hasubirana vuba cyane. Gusa ngo ibi ntibikuraho kwihutira kugera kwa muganga igihe ukunze guhura n’ikibazo cyo kuva imyuna.
Bumwe mu buryo bukoreshwa mu kwirinda kuva imyuna harimo kwirinda ikintu cyose cyakwangiza izuru ryawe, nko gukubitaho ikintu n’ibindi.
Ivuze kandi indwara zose zishobora kuba zagukururira kuva imyuna, unagerageze kuba ahantu hadashyushye cyane cyangwa ku misozi miremire cyane.
Gukaraba amazi akonje buri gihe, ngo nabyo bigabanya ibyago byo kuva imyuna.
Izindi nama zitangwa n’inzobere mu by’ubuzima, zivuga ko ugomba kwihutira kwa muganga mu gihe uhuye n’iki kibazo, kugira ngo agufashe kwita ku buzima bwawe no kugira ubuzima buzira umuze.