Kuri uyu wa mbere, tariki ya 15 Werurwe 2021, Ubushinjacyaha bushingiye kuri kimwe mu byifuzo byabwo bitanu, bwasabiye Munyakazi Evariste na bamwe muri bagenzi be igihano cy’igifungo cya burundu n’ihazabu ya Miliyoni eshanu kuri buri muntu kubera ibyaha by’impurirane bakurikiranweho.
Ni urubanza ruregwamo abantu batandatu, aribo Munyakazi Evariste, Nsengiyumva Théoneste, Uwamariya Clissencia, Munyamahoro Innocent, Mugiraneza Ildephonse na Hitimana Jean de Dieu alias Bondo bose baregwa hamwe icyaha cy’ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, icyaha cyo gutwika, gukomeretsa no kwica.
Ni ibyaha bivugwa ko byakozwe mu bihe bitandukanye bigakorerwa mu mudugudu wa Marantima, akagari ka Rwebeya, mu murenge wa Cyuve. mu karere ka Musanze aho umuryango wa Manifasha Jérôme na Sifa Celestine bivugwa ko byatangiye utotezwa ko ari Abatutsi, ndetse bikarangira kuwa 22 Gashyantare 2020 abana be batwikiwe mu nzu, umwe akahasiga ubuzima, undi akahakura ubumuga budakira.
Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa mbere, hibanzwe ku mvugo z’abatangabuhamya batumijwe n’urukiko ubwo rwasubikwaga mu minsi yashize.
- Advertisement -
Imbere y’inteko iburanisha hagaragaraga abatangabuhamya 3, aribo Uwahoze ari Gitifu w’umurenge wa Cyuve Nteziryayo Emmanuel, uwari ashinzwe irangamimerere mu murenge Uwabera Alice ndetse n’uwari Gitifu w’akagari ka Rwebeya Mukandutiye Albertine. Hagati aho kandi Ubushinjacyaha bwari buhagariwe Hagenimana Edouard ndetse n’abunganizi ba Hitimana Jean de Dieu alias Bondo aribo Me Kavuyekure Dieudonné na Me Habiyakare Ndwaniye Emmanuel na Me Uwamahoro Christine wunganiraga abandi basigaye.
Urubanza rwatangiye saa mbiri za mu gitondo, urukiko rwumva abatangabuhamya kuko mu rubanza rwabanjirije uru, abaregwa bose bahakanaga ibyaha nk’uko no kuri uyu wa mbere babihakanaga kandi abarega n’ubushinjacyaha bashimangira ko ibyo bareze ntacyo bahinduraho, bityo urukiko rwitabaza abatangabuhamya batumijwe ari nabo bavuzwe haruguru.
Mu batangabuhamya, uwabimburiye abandi ni uwari Gitifu wa Rwebeya Mukandutiye Albertine wavuze ko ibibazo byabaye ku muryango wa Manifasha Jérôme na Sifa Celestine yabikurikiranye ndetse anagaragariza urukiko raporo byagiye bikorerwa ziherekejwe n’amafoto.
Mugenzi we wayoboraga umurenge wa Cyuve Nteziryayo Emmanuel yakurikiyeho abwira urukiko ko yatabajwe na Sifa Celesitine bakorewe urugomo agatabara koko ndetse hagafatwa uwitwa Munyamahoro Innocent agashyikirizwa RIB ngo akurikiranwe, ariko ku kibazo cy’umuhanda wafungiwe umuryango wa Manifasha Jérôme, Nteziryayo yabwiye urukiko ko hashyizweho Komisiyo yo gukemura icyo kibazo kandi ko ngo yavuye mu buyobozi cyarakemutse.
Urukiko rwakomeje kumva abatangabuhamya kuko rwahise ruha umwanya Uwabera Alice avuga ko nta kibazo yigeze yakira giturutse mu muryango wa Manifasha Jérôme gusa akemera ko igihe yayoboraga umurenge wa Cyuve by’agateganyo yatabaye umuryango wa Manifasha na Sifa abana babo bamaze gutwikirwa mu nzu.
Nyuma yo kumva abatangabuhamya, urukiko rwasubije ijambo ubushinjacyaha maze bwongera gushimangira ko imvugo z’abarega n’iz’abatangabuhamya zakomeza guhabwa agaciro n’urukiko, bityo busoza butanga n’ibyifuzo byabwo bugira buti, “Ubushinjacyaha bushingiye ku mvugo z’abatangabuhamya babajijwe mbere ndetse n’ababajijwe uyu munsi, bushingiye kandi ku bimenyetso bwagaragarije urukiko, burifuza ko urukiko rwakwakira ikirego cyatanzwe n’ubushinjacyaha rukemeza ko gifite ishingiro kuri byose, kwemeza ko icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri kibahama bose uko baregwa, bityo bagahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi (7 ans) n’ihazabu ya miliyoni imwe kuri buri wese, kwemeza ko icyaha cyo gutwikira abana mu nzu gihama Munyakazi Evariste, Nsengiyumva Théoneste, Uwamariya Clessencia, Munyamahoro Innocent na Mugiraneza Ildephonse, bityo bagahanishwa igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni 5 kuri buri muntu. Ku cyaha cyo gukomeretsa, tukifuza ko ukuyemo na none Hitimana Jean de Dieu alias Bondo urukiko rwakwemeza ko kibahama , rukabahanisha igifungo cy’imyaka 8 na Miliyoni 2 kuri buri wese, mu gihe ku cyaha cy’ubwicanyi dusaba ko urukiko rwabahanisha igifungo cya burundu.”
Urubanza ruganishwa ku musozo, urukiko rwasabye abaregwa kwiregura hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda Covid-19 maze bose uko bangana, umwe ku w’undi bavuga batakambira urukiko ko mu gufata imyanzuro, rwazashishoza rukabagira abere ngo kubera ko barengana.
Nyuma yo kwisobanura kw’abaregwa, urukiko rwahaye umwanya abunganizi babo ariko bataravuga, umwe muri bo Me Uwamahoro Christine azamura inzitizi ko ntacyo bavuga urukiko rutaragaragaza ibyavuye mu iperereza urukiko rwagiyemo ubwo urubanza rwasubikwaga.
Aha ni naho urukiko rwahereye, rusubika urubanza ku isaha ya saa sita n’igice z’amanywa (12h30) ariko rusezeranya ababuranyi n’abakurikiranaga urubanza ko ruza gusubukurwa ku isaha ya saa munani n’igice (14h30) hasomwa ibyavuye mu iperereza ryakozwe n’urukiko.
Ese byaje kugenda gute ku isaha ya saa munani n’igice?
Nk’uko icyumba cy’iburanisha cyari cyakubise cyuzuye mu gitondo, ariko hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ni nako byagenze nyuma ya saa sita.
Ababuranyi bose bahari, Urukiko rwasubukuye urubanza, umwanditsi warwo asoma ibyavuye mu iperereza ryakozwe n’urukiko aho ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Marantima Murwanashyaka Célestin yabwiye abari mu iperereza ko Hitimana Jean de Dieu alias Bondo yamuhishaga ibyo yajyaga akora mu mudugudu ariko ko yigeze kuvuga ko nta mututsi ugomba gutura muri Marantima.
Aha, niho abunganizi b’abaregwa bahereye bazamura impaka ndende mu rukiko bibaza uko uyu Murwanashyaka Célestin yumvise aya magambo kandi atarajyanaga na Hitimana Jean de Dieu aho yajyaga gukemura ibibazo.
Me Christine Uwamahoro yagize ati, “Ko icyaha ari gatozi ibyo by’ingengabitekerezo byabazwa abo nunganira gute?” Yakomeje abwira urukiko ko rwazashingira ku ngingo ya 15 y’itegeko nshinga mu gika cyayo cya 5.
Mugenzi we Me Habiyakare Ndwaniye Emmanuel nawe yungamo ati, “Turasaba urukiko ko rutaha agaciro ubuhamya bwa Murwanashyaka Célestin kuko ibyo avuga ntaho yabyumviye cyane ko atajyanaga na Hitimana J.D gukemura ibibazo dore ko yivugiye ko yamuhezaga. Ese ibyo bintu yabyumvise ate batari kumwe? Ikindi, uwo twunganira Hitimana yayoboraga umudugudu, ibinaniranye akabyoherereza abamukuriye ari nabyo yakoze ku muryango wa Manifasha Jérôme. Ahubwo, mbivugiye imbere y’urukiko, abari bamukuriye bitabye urukiko uyu munsi, nk’abatangabuhamya nibo bakagombye gufungwa kuko yatangaga raporo ntibabikemure.”
Uwahawe umwanya nyuma y’abandi ni Me Kavuyekure Dieudonné agira ati, “Uwo twunganira nta jambo ngo ‘ nta bwoko ubu n’ubu buzatura mu Cyuve yigeze avuga kuko nta kimenyetso gifatika gihuje n’ibiregwa uwo twunganira, ahubwo mu gutanga ubutabera, urukiko rwashingira ku ngingo ya 110 n’iya 111 y’igitabo cy’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ivuga ko gushidikanya ku bimenyetso birenganura uregwa (Le doute profite au Prévenu).”
Nyuma yo kumva impande zose, urukiko rwapfundikiye urubanza ku isaha ya saa kumi z’umugoroba (16h00), maze rusoza rumenyesha ababuranyi bose n’abakurikiranaga urubanza ko ruzasomwa ku mugaragaro ku itariki ya 02 Mata 2021, saa tanu n’igice z’amanywa.