UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 week
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Abatuye muri ‘Bannyahe’ bijejwe gutuzwa neza i Busanza
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Politiki

Abatuye muri ‘Bannyahe’ bijejwe gutuzwa neza i Busanza

UMURENGEZI
UMURENGEZI
Yanditswe taliki ya 06/12/2020 saa 11:28 AM

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasuye imiryango 48 yari ituye ahitwa muri Bannyahe (Kangondo na Kibiraro ya mbere) ubu yimuriwe i Busanza mu Karere ka Kicukiro, abamenyesha ko n’abari abaturanyi babo bose bazabasangayo mu bihe bitandukanye.

Inzu zubatswe i Busanza n’ubwo hari abaturage bazigaye kuba nto, bazishima gukomera no kuba zijyanye n’icyerekezo nk’uko ari na ryo zina ry’Isibo batujwemo.

Umwe mu bamaze kwimuka witwa Muhaweninama Gérard yagize ati “Ndashimira ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bwadutekerejeho nk’abatuye imidugudu itatu yo mu Kagari ka Nyarutarama, ku byerekeranye no gutuzwa heza habereye Umunyarwanda”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yaherukaga gusura Kangondo zombi na Kibiraro ya mbere ku itariki 25 Ugushyingo 2020, aho yari yagiye kubasaba kwimuka aho hantu hafatwa nk’amanegeka n’imiturire y’akajagari yabateza ibyago.

- Advertisement -

Bamwe muri aba baturage bamubwiye ko bakeneye ingurane ikwiye y’imitungo yabo bakajya gutura ahandi hatari i Busanza, kuko inzu zimaze kubakwa bazigaya ubuto no kugira ibyumba bike bitajyanye n’umubare w’abagize imiryango yabo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yabasubije ko Leta itatanga ingurane ku nzu zari zarubatswe nta byangombwa, kandi ari mu gishanga cyangwa mu bucucike aho binyuranyije n’amategeko.

Yababwiye ko kububakira i Busanza ari ubufasha Leta ibageneye kugira ngo bature heza mu nzu zikomeye, ariko ku kibazo cy’uko inzu zifite ibyumba bito kandi bike, Prof Shyaka yagishubije amaze kuhasura kuwa Gatandatu tariki ya 05 Ukuboza 2020.

Prof Shyaka yagize ati, “Hari igihe ushobora kugira inzu nini ariko itaguha ibyo igomba kuguha kandi nta suku, hakaba n’igihe ugira nto bigashoboka ko mwayikwirwamo, ndetse hari uwo nasuye hano uri muri iyo nto kandi afite abana batanu, ariko aragira ati ’ntaho bihuriye n’aho nari ndi.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yakomeje avuga ko inzu zifite ibyumba bike (cyangwa kimwe), zagiye zishyirwamo inkuta kugira ngo haboneke aho ababyeyi barara hatandukanyijwe n’abana.

Yavuze ko i Busanza ubu hamaze gutuzwa imiryango 48, ariko uku kwezi k’Ukuboza kuzarangira hamaze gutuzwa imiryango 420 mu miryango ikabakaba 1,500 igomba kwimuka ivuye muri Kangondo ya mbere n’iya kabiri na Kibiraro ya mbere.

Prof Shyaka yakomeje agira ati, “Uyu mudugudu uzaba munini ugizwe n’imiryango myinshi kuko hazubakwamo inzu zigera ku 1,400 hafi 1,500, ubu tugeze kuri 30% cyangwa 40%, aha hose mubona hazubakwa, mu gihe kitarambiranye tuzatangira icyiciro cya kabiri.”

Prof Shyaka avuga ko ibarura ry’ingo ryakozwe mu batuye Kangondo ya mbere n’iya kabiri ndetse na Kibiraro ya mbere, ryagaragaje ko hari hatuwe n’ingo zisaga 1,000.

Yijeje abari kwimuka ko batazabura imirimo ibabeshaho bahereye ku y’ubwubatsi bw’inzu zizimurirwamo bagenzi babo, irerero ndetse n’isoko bazajya bacururizamo kugira ngo bamenyere ubuzima bushya.

Abimuka bose, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bubaha ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze bibafasha kubaho mu minsi ya mbere.

UMURENGEZI December 6, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Politiki

Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika

Hashize 1 month
Politiki

Namibia yabonye Perezida mushya

Hashize 5 months
Politiki

Abayobozi biremereza bagateshuka ku nshingano bahawe gasopo

Hashize 9 months
Politiki

Rwanda: Abarimo n’abafite Ubumuga barishimira ubudasa bw’amatora ya 2024

Hashize 10 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?