Bamwe mu rubyiruko rwo mu mirenge ya Muhazi na Fumbwe, akarere ka Rwamagana bavuga ko iyo umwana abyariye iwabo agirwa igicibwa mu muryango, bikabagiraho ingaruka zo kuba hari abahitamo kwicuruza kugira ngo babashe kubaho no gutunga abana babyaye.
Uru rubyiruko ruvuga ko iyo ugize ibyago byo kubyarira iwanyu ababyeyi batita no ku kumenya uwaguteye inda cyangwa uburyo byakozwemo ahubwo bagatangira kugutoteza no kuguhahana.
Umwe mu baganiriye n’itangazamakuru utifuje ko amazina ye atangazwa, utuye mu kagari ka Karambi, umurenge wa Muhazi, avuga ko ubuzima arimo ubu bumukomereye nyuma yo kubyarira iwabo n’uwamuteye inda akamwihakana.
Ati, “Sinavuga ko byoroshye kuko urebye ubu ngiye kumara hafi imyaka ibiri mbyaye uyu mwana, nta sabune yo mu rugo nzi, nta mavuta, ndetse n’iyo uyu mwana arwaye ni ukumuhamurira(kumushakira imiti ya kinyarwanda) cyangwa nkashakisha aho njya guhingira Magana atanu(500Frw) kugira ngo nibura mugurire utunini, nagira amahirwe nkabona arakize kuko nta mitiweri ye ngira.ˮ
- Advertisement -
Ibi kandi nibyo bigarukwaho na Mukandayisenga(izina yahawe) utuye mu murenge wa Fumbwe, uvuga ko akenshi iyo umwana abyariye iwabo aba abaye igicibwa mu muryango bityo akabaho ntawe afite yatakira.
Agira ati, “Iyo umaze kubyarira iwanyu ababyeyi baraguhahana ugasanga biguteye kwiheba muri wowe wakwibaza uko uzabaho n’uwo mwana wabyaye kandi n’ababyeyi badashobora kukumva ugasanga rimwe na rimwe bigushoye mu ngeso mbi z’ubusambanyi kugira ngo ubone imibereho.ˮ
Mbonyumuvunyi Radjab umuyobozi w’ akarere ka Rwamagana avuga ko ababyeyi bakwiye guhindura imyumvire yo kumva ko umwana wabyariye iwabo aba yaciye inka amabere.
Ati, “Umwana ubyariye iwabo nubwo afatwa nk’igicibwa, ariko ntabwo akwiye kwirengera ariya makosa wenyine. Natwe nk’ababyeyi tuba dukwiye gufataho, kuko iyo umwana wamukurikiranye ukamenya icyo akeneye, ukamenya kumuha urukundo cyangwa kumugira inama nk’umubyeyi, gutwita ntibyapfa kumubaho mu buryo bworoshye. ˮ
Uyu muyobozi akomeza agira ati, “Iyo umubyeyi rero agize ibyago wa mwana agatwita aba agomba kumenya ko nawe nk’umubyeyi afite uruhare rwe mu kurera uwo muziranenge no gufasha umwana we kwiyakira kuko rimwe na rimwe iyo atitaweho bishobora gutuma aba mayibobo cyangwa akongera kwijandika mu ngeso mbi.ˮ
Mbonyumuvunyi Radjab umuyobozi w’ akarere ka Rwamagana
Iyo umwana yitaweho akerekwa urukundo agaruka ku murongo
Mbonyumuvunyi avuga ko iyo umwana yatannye ababyeyi bakwiye kumuba hafi , bakamugarura mu murongo mwiza, kimwe nuko uragiye intama ijana hakavamo imwe, wemera ugasiga izindi ukayirukankaho mpaka uyigaruye mu zindi.
Ati, “Twagiye tubona ubuhamya bw’abana bagiye babyara, ariko ababyeyi babereka urukundo bakagaruka mu nzira nziza, bagasubira mu ishuri bakiga bagatsinda kandi neza, uyu munsi bakaba ari bamwe mu bantu bafitiye igihugu akamaro. Twese nk’igihugu, nk’ababyeyi, nk’abayobozi, dukwiye kumuba hafi tukamufasha kumva ko nyuma y’ibyamubayeho ubuzima bukomeza kandi bukaba bwiza kurushaho.ˮ
Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara tariki ya 19 Ugushyingo 2019 na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango bugaragazakoabana 70.614 batewe inda kuva mu mwaka wa 2016 kugeza muri 2018. Iyi mibare y’ubushakashatsi ikagaragaza ko intara y’Iburasirazuba ikomeje kuza ku isonga kuko yihariyemo abasaga 19.838 banganana 36.1%.