Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze gutangaza ko bwamaze kumvikana n’umuterankunga wayo mukuru, uruganda rwa Skol, kongera amafaranga uru ruganda rwageneraga Rayon Sports.
Ibi bikubiye mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizweho umukono na Murenzi Abdallah uyoboye Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports.
Muri iri tangazo, ubuyobozi bwa Rayon Sports butangaza ko nubwo umwaka w’imikino utarangiye neza kubera Covid-19, ngo basanze umuterankunga Skol yarakomeje gukora inshingano ze uko amasezerano abiteganya, hiyongereyeho no gufasha abakinnyi mu gihe bari muri gahunda ya Guma mu rugo.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports butangaza ko nyuma y’ibiganiro byiza bagiranye na Skol bemeranyejije ko inkunga Skol yateraga Rayon Sports yakwiyongera guhera mu mwaka w’imikino tugiye gutangira wa 2020/2021. Ni amasezerano ngo azashyirwa hanze mu minsi ya vuba, bigatangarizwa abafana ba Rayon Sports ku mugaragaro ndetse n’ibikubiye mubyo bamaze kumvikana.
- Advertisement -
Rayon Sports yari isanzwe ihabwa na SKOL miliyoni 66 Frw ku mwaka.Amakuru agera kuri Rwandamagazine yemeza ko Skol yemeye kuva kuri Miliyoni 66 FRW yahaga Rayon Sports buri mwaka (hatabariwemo ibindi birimo n’imyenda), ikayigenera Miliyoni 120 FRW.
Kuva muri Gicurasi 2014, Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL, ni umufatanyabikorwa wa mbere wa Rayon Sports.
Rayon Sports yamamaza SKOL binyuze ku myambaro yambara no mu bindi bikorwa byayo mu gihe uru ruganda rufasha iyi kipe mu bikorwa bitandukanye.
Tariki ya 15 Gicurasi 2014 nibwo Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu na SKOL yemeye kujya itanga miliyoni 47 Frw buri mwaka muri iyi kipe.
Muri 2017 nibwo hasinywe amasezerano mashya ya miliyoni 66 Frw buri mwaka ari nayo yaganiriweho n’impande zombi ngo avugururwe.