UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 week
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma USA : Perezida Trump na Madamu we basanzwemo Coronavirus
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
AmakuruUbuzima

USA : Perezida Trump na Madamu we basanzwemo Coronavirus

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 02/10/2020 saa 12:59 PM

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yatangaje ko we n’umugore we Melania Trump babasanzemo Coronavirus kandi ko ubu bagiye mu kato.

Trump w’imyaka 74 yatangaje aya makuru abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, aho yagize ati, “Ibi tuzabivamo hamwe.”

Ibi bibaye nyuma y’uko bamwe mu bakorana nawe bya hafi babasanzemo iki cyorezo.

Hope Hicks, umujyanama we w’imyaka 31, niwe muntu wa hafi cyane bakorana baheruka gusangamo Coronavirus.

- Advertisement -

Madamu Hicks yajyanye nawe mu ndege ya ‘Air Force One’ ubwo muri iki cyumweru yari agiye mu kiganiro mpaka cyabereye muri Leta ya Ohio.

Sean Conley, umuganga wa Perezida Trump yasohoye itangazo rivuga ko Perezida n’umugore we, bombi ubu bameze neza kandi ko bagiye kuguma mu rugo muri White House kugira ngo bakire.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko uyu muganga yizeye ko Perezida ari bukomeze gukora inshingano ze nta kirogoya mu gihe ari gukira, kandi ko azakomeza gutang amakuru y’uko bizaba bimeze.

Mu kiganiro kuri telephone kuri Fox News kuwa kane nijoro, Perezida Trump yavuze ko we na Melania bamara igihe kinini bari kumwe na Hope.

Ubusanzwe, buri munsi ibiro bya White House bisuzuma uwundi muntu wese uba uri bubonane na Perezida.

Kuwa kane nijoro, Trump yari yavuze ko we n’umugore we w’imyaka 50, bagiye kwishyira mu kato nyuma y’uko Madamu Hope bamusanzemo iyi ndwara.

Yari yanditse nabwo kuri Twitter ati, “Hope Hicks umaze igihe akora cyane ataruhuka na gato, bamusanzemo Covid-19. Birakomeye! First Lady nanjye dutegereje ibisubizo, hagati aho turaba dutangiye kujya mu kato!

Trump yiyonyeye ku bandi bayobozi bakomeye barimo Minisirtiri w’intebe w’u Bwongereza Boris Johnson na Perezida Jair Bolsonaro wa Brazil banduye Coronvirus mu ntangiriro z’uyu mwaka ariko bakaza kuyikira.”

Eric Uwimbabazi October 2, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Ubuzima

Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi

Hashize 3 months
Amakuru

MINEMA yatanze impuruza ku kibazo cy’Ibiza

Hashize 5 months
AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 9 months
Amakuru

Umuhanzikazi Valentine wamenyekanye nka ‘Dorimbogo’ yapfuye

Hashize 10 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?