Mu mudugudu wa Rusororo, mu kagari ka Rwamiko, mu murenge wa Matyazo haravugwa urugomo rwakorewe umukuru w’umudugudu wa Rusororo Tubanambazi Jean Baptiste watewe ibyuma n’abaturage ubwo yajyaga kubakiranura mu makimbirane bari bafite.
Abaturage barimo Kwizera Jean de Dieu w’imyaka 19 na mukuru we Havugimana Jean Baptise w’imyaka 25, bene Hafashamungu Stephano na Twagiramungu Lucie kuwa 15 Nzeli 2020 bagiranye amakimbirane mu rugo iwabo bapfa ubujura basanzwe bakora bushingiye ku myaka n’amatungo.
Ubwo bashwanaga abaturage barahuruye, mu guhurura bitabaza n’ubuyobozi aribwo umukuru w’umudugudu wa Rusororo Tubanambazi Jean Baptiste nawe wagiye gutabara ariko akigerayo aterwa ibyuma mu gatuza no mu mbavu ubu akaba arwariye mu bitaro bikuru bya CHUK.
Ubuyobozi bw’akagari bukimenya iki kibazo, bwihutiye kugera aho byabereye bufata bamwe mu bagize uruhare mu gutera icyuma uyu mukuru w’umudugudu aribo ababyeyi b’aba bana Hafashamungu Stephano n’umugore we Twagiramungu Lucie , abana babo Kwizera Jean de Dieu na mukuru we Havugimana Jean Baptiste bashyikirizwa RIB kuri Sitasiyo ya Kabaya mu karere ka Ngororero.
- Advertisement -
Nk’uko Raporo y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Rwamiko ibivuga ngo aba basore bombi bashakishwaga n’inzego z’umutekano kubera urugomo bari barakoreye Maniragaba Jean Marie Vianney kuwa 12 Nzeri 2020, saa tatu za mu gitondo (9h00) kuko ngo basanzwe ari abanyarugomo mu kagari.
Bamwe mu baturage batuye muri uyu mudugudu wa Rusororo babwiye itangazamakuru ko nyuma yo gutera icyuma umukuru w’umudugudu wa Rusororo, nyina w’aba basore yafashe icyuma bakoresheje akagihanagura kandi ko ariwe wagicurishije kugira ngo bazajye bagikoresha mu kwivuna ababakoma mu nkokora.
Aba baturage kandi bavuga ko umwe muri abo bana witwa Kwizera Jean de Dieu yaramaze igihe gito avuye muri gereza kubera nanone urugomo yari yarakoze mu kwezi kwa Kamena 2020, ariko ngo akimara gufungurwa yigambaga ko azica abantu 13 agasubira muri Mabuso.
Bavuga ko bababajwe n’uko bamwe muri bo batangiye gufungurwa kandi bakaba bigamba ko bagiye kugurisha ibyo bafite byose n’abasigaye muri Sitasiyo ya Polisi ya Kabaya bagataha.
Tuyishime Dieudonne Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Matyazo yabwiye VALUE NEWS dukesha iyi nkuru ko ikibazo agiye kugikurikirana akamenya impamvu abaturage bakekwa ko bagize uruhahare mu gutera icyuma umukuru w’umudugudu bari gufungurwa umwe ku wundi kandi ko ngo azabitangariza itangazamakuru.