UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 3 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Umugore ukekwaho koherereza Perezida Trump ibaruwa irimo uburozi yafashwe
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Politiki

Umugore ukekwaho koherereza Perezida Trump ibaruwa irimo uburozi yafashwe

UMURENGEZI
UMURENGEZI
Yanditswe taliki ya 21/09/2020 saa 9:18 AM

Umugore ukekwaho kohereza ibaruwa irimo uburozi kuri Perezida Donald Trump wa Amerika yafashwe agerageza kwinjira muri Amerika avuye muri Canada.

Nk’uko abashinzwe umutekano babitangaje, ngo uwo mugore (utatangajwe umwirondoro) yari afite imbunda ubwo yafatwaga.

Biteganyijwe ko abashinjacyaha b’i Washington DC bamurega ibirego bitandukanye.

Mu cyumweru gishize abashinzwe umutekano bafashe ibaruwa yohererejwe Donald Trump irimo uburozi bwo mu bwoko bwa ricin, bakomeza iperereza kuko bakekaga ko yavuye muri Canada.

- Advertisement -

Televiziyo ya CNN isubiramo ibyavuzwe n’umwe mu bamenyereye iperereza avuga ko iyo baruwa yaturutse ahitwa St. Hubert muri Quebec irimo uburozi karemano buba mu ntete z’ikimera cya ‘castor’ cyo mu bwoko bw’ikibonobono.

Ubusanzwe ibyohererejwe ibiro bya perezida w’Amerika bibanza kugenzurwa no gutoranywa mbere y’uko bigera muri White House.

Mu ijoro ryo ku cyumweru umuvugizi mu biro bya FBI i Washington yemeje ifatwa ry’uwo mugore, kandi ko iperereza rikomeje.

Hari gukorwa iperereza ku bundi butumwa busa n’ubu bwoherejwe ahantu hatandukanye muri leta ya Texas, bivugwa ko bwavuye ku muntu umwe muri Canada.

Ricin ni uburozi bukaze buvanwa muri kiriya kimera bwagiye bukoreshwa mu bikorwa by’iterabwoba.

Bushobora gukoreshwa nk’ifu itumuka, nk’intete zifatanyije, cyangwa nka aside.

Uwo bugezemo bumutera isesemi, kuruka, no kuvira imbere mu gifu no mara bigatera umwijima n’impyiko guhagarara, umuntu agapfa.

Ubu burozi bucye cyane ku kigero cya 500 micrograms(kigero kingana n’umutwe w’intete) bushobora kwica umuntu mukuru, ndetse nta muti uriho uzwi w’ubu burozi.

Ricin ishobora gutunganywa no kuboneka mu buryo bworoshye, gusa abahanga bavuga ko ishobora gukoreshwa cyane ku bantu bacyeya kurusha uko yaba intwaro yo kurimbura imbaga.

BBC

UMURENGEZI September 21, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Politiki

Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika

Hashize 3 months
Politiki

Namibia yabonye Perezida mushya

Hashize 7 months
Politiki

Abayobozi biremereza bagateshuka ku nshingano bahawe gasopo

Hashize 11 months
Politiki

Rwanda: Abarimo n’abafite Ubumuga barishimira ubudasa bw’amatora ya 2024

Hashize 12 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?