UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 week
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Kamonyi: Abantu 6 bafunzwe bazira amabuye y’agaciro
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
AmakuruUbukungu

Kamonyi: Abantu 6 bafunzwe bazira amabuye y’agaciro

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 02/09/2020 saa 12:22 PM
Bafashwe kubera ubucuruzi n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe

Ku wa mbere 31 Kanama, Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Kamonyi yakoze umukwabu mu bantu bacukura n’abacuruza amabuye y’agaciro mu Murenge wa Rukoma, hafatwa abantu 6 barafungwa.

Bafashwe kubera ubucuruzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe

Umwe mu bafashwe witwa Jean Damascène Tuyizere, akaba yacuruzaga aya maybe, muri uwo mukwabu akaba yarafatanywe ibilo 280 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Koluta (Coltan).

Uyu Tuyizere yari asanzwe ari umukozi w’ikigo (Company) gicukura amabuye y’agaciro muri uyu murenge wa Rukoma cyitwa COMIKA, akaba yitwazaga izina ry’ikigo akorera , akagura amabuye mu buryo butemewe akayita  nk’aho ari ay’icyo kigo.

Umuyobozi wa Polisi (DPC) mu Karere ka Kamonyi CIP Aloys Bugingo avuga ko uyu Tuyizere yafatanywe amabuye y’agaciro mu modoka yerekezaga i Kigali.

- Advertisement -

Yagize ati: “Tuyizere ni umukozi wa COMIKA, Kampani isanzwe icukura amabuye, ariko akaba yakoraga ubucuruzi bwayo ku ruhande; muri ibi bihe yari arimo gukoresha ibirango by’iyi kampani agira ngo ajijishe inzego z’umutekano akuye amabuye ya forode muri Kamonyi ayajyanye i Kigali. Mu makuru twakuye muri iyi kampani ni uko hari amabuye atari ay’iyi kampani, yatwarwaga n’uyu Tuyizere ariko byitirirwa iyi kampani kandi ari aye acuruza mu buryo butemewe”

Uwitwa Gaspard Njenyeri w’imyaka 54 we yafatanywe ibilo 2,5 bya Koluta (Coltan), na ho abandi bane bo bakaba bafatiwe mu kirombe gikurwamo Koluta kiri muri uyu murenge wa Rukoma.

Uyu muyobozi wa Polisi muri Kamonyi araburira abaturage ababuza kwishora mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, ndetse ko batazahwema gukurikirana bene ibi bikorwa binyuranyije n’amategeko.

Akaba abasaba gukomeza kujya batanga amakuru ku bayacuruza bitemewe, abajya kuyacukura batabyemerewe ndetse no kubatungira agatoki ku bayagura n’abo baba bayacukuye.

Eric Uwimbabazi September 2, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

MINEMA yatanze impuruza ku kibazo cy’Ibiza

Hashize 5 months
Ubukungu

BNR yatanze umuburo ku bagikodesha inzu mu buryo bunyuranije n’amategeko

Hashize 7 months
AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 9 months
Amakuru

Umuhanzikazi Valentine wamenyekanye nka ‘Dorimbogo’ yapfuye

Hashize 10 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?