UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 week
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Mali : Loni yasabye abasirikare gusubizaho ubutegetsi bwa Ibrahim Boubacar Keïta
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Politiki

Mali : Loni yasabye abasirikare gusubizaho ubutegetsi bwa Ibrahim Boubacar Keïta

UMURENGEZI
UMURENGEZI
Yanditswe taliki ya 20/08/2020 saa 9:39 AM

Akanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) kamaganye icyo kise kugumuka muri Mali, gasaba ko abategetsi bose bafashwe n’igisirikare barekurwa.

Ibrahim Boubacar Keïta yategetswe kwegura ku mwanya wa Perezida, nyuma y’uko kuwa kabiri atawe muri yombi na bamwe mu basirikare.

Hari n’abandi mu mahanga bamaganye ihirikwa ry’ubutegetsi muri Mali, barimo nk’umuryango w’ubumwe bw’Afurika (AU/UA) wahise uhagarika by’agateganyo Mali nk’umunyamuryango.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko mu nama y’ejo ku wa gatatu, akanama k’umutekano ka ONU kasabye abasirikare bigaruriye ubutegetsi kurekura abategetsi bose bafunze barimo na Perezida wahiritswe.

- Advertisement -

Kanasabye kandi ko bidatinze abo basirikare bahita basubira mu bigo byabo.

Itangazo ako kanama kasohoye rivuga ko bicyenewe ko mu buryo bwihutirwa hasubiraho inzego zemewe n’itegekonshinga.

Ntabwo bitangaje kuba AU yahagaritse Mali nk’umunyamuryango kuko ni ko amabwiriza ya AU ateye iyo hari ahabaye ‘coup d’État’.

Akanama ka AU gashinzwe amahoro n’umutekano katangaje ko ibyabaye muri Mali byasubije iki gihugu inyuma ku ntambwe cyari kimaze gutera mu kurwanya intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kisilamu.

Aka kanama ka AU kaburiye ko izo ntagondwa zishobora kubyungukiramo.

Muri iki gihe ibitero by’izo ntagondwa bikomeje gukwirakwira mu karere Mali iherereyemo, iri hirikwa ry’ubutegetsi muri Mali riri guteza impungenge zikomeye no hanze ya Mali.

UMURENGEZI August 20, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Politiki

Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika

Hashize 1 month
Politiki

Namibia yabonye Perezida mushya

Hashize 5 months
Politiki

Abayobozi biremereza bagateshuka ku nshingano bahawe gasopo

Hashize 9 months
Politiki

Rwanda: Abarimo n’abafite Ubumuga barishimira ubudasa bw’amatora ya 2024

Hashize 10 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?