UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 week
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Burundi: Grenade yatewe aho abana barimo bareba Televiziyo hapfa batatu, hakomereka umunani
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Amakuru

Burundi: Grenade yatewe aho abana barimo bareba Televiziyo hapfa batatu, hakomereka umunani

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 13/08/2020 saa 3:44 PM

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, hagati ya saa mbili na saa tatu za mu gitondo; igisasu cyo mu bwoko bwa grenade cyaturikiye mu gace kitwa Gahahe; muri Komine Ntahangwa yo mu Mujyi wa Bujumbura gihitana abana batatu abandi barakomereka nk’uko byemejwe n’Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Burundi.

Aho byabereye, mu gace kitwa Gahahe; ni agace gashya kari guturwa gaherereye mu Majyaruguru y”umurwa mukuru w”u Burundi, ari wo Bujumbura.

Mu butumwa bwatanzwe n’umuvugizi w’igipolisi, avuga ko cyaturikiye aho abana bariho bareba televiziyo kikica batatu bafite imyaka hagati y’itandatu na 12, harimo umwe wapfiriye aho naho babiri bagwa kwa muganga, kigakomeretsa abandi umunani.

Bamwe mu bo muri aka gace babwiye BBC dukesha iyi nkuru ko aba bana bari mu biruhuko  barimo bareba televiziyo mu idirishya rya ‘salon de coiffure (Inzu itunganyirizwamo imisatsi) ubwo haterwaga grenade.

- Advertisement -

Abo muri aka gace bavuga ko bakeka ko uwayiteye yaba yari agambiriye umuntu mukuru wari muri iyi salon cyangwa hafi yayo ndetse ntibiramenyekana neza niba uwayiteye yari agamije abana cyangwa undi muntu kuri iyi ‘salon’.

Amafoto amwe agaragaza abana bakomeretse bikomeye yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’abavuga ko ari grenade yatewe ku bana aho i Gahahe.

Mu kwezi kwa gatanu, mu Kamenge agace katari kure ya Gahahe muri Bujumbura, na ho hatewe grenade mu kabari yahitanye abantu abandi bagakomereka.

Mu bapfuye harimo Laurene Muzaliwa umunyeshuri w’umunye-Congo wigaga muri kaminuza i Bujumbura.

Ubutumwa bwatanzwe n’umuvugizi w’igipolisi buvuga ko iperereza ryatangiye kuri ibi byabaye i Gahahe, ndetse ko hafashwe abakekwa batatu.

Eric Uwimbabazi August 13, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

MINEMA yatanze impuruza ku kibazo cy’Ibiza

Hashize 5 months
AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 9 months
Amakuru

Umuhanzikazi Valentine wamenyekanye nka ‘Dorimbogo’ yapfuye

Hashize 10 months
Amakuru

AS Kigali yatumije Inteko Rusange idasanzwe

Hashize 10 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?