UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 week
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma MINALOC yashyize ahagaragara amabwiriza ajyanye n’ifungurwa ry’insengero
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Amakuru

MINALOC yashyize ahagaragara amabwiriza ajyanye n’ifungurwa ry’insengero

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 05/07/2020 saa 11:27 AM
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC) yashyize ahagaragara amabwiriza ajyanye n’ifungurwa ry’insengero hashingiwe ku myanzuro y’inama iyo Minisiteri yagiranye n’Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda (RIC) yabaye ku itariki ya 5 Kamena 2020.

Hashingiwe ku nyandiko yo ku wa 22 Kamena 2020 yateguwe n’abagize Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero ikubiyemo imyiteguro ibanziriza ifungurwa ry’insengero. Hanashingiwe ku ngamba zashyizweho n’Inzego z’Ubuzima mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo Koronavirusi (COVID-19).

Hashyizweho amabwiriza akurikira, agomba kubahirizwa mu kwitegura ifungurwa ry’Insengero n’Imisigiti mu gihe cya COVID-19:

Ahasengerwa ni ahasanzwe habera amateraniro kandi hujuje ibisabwa n’amategeko mu Rwanda; Ahasengerwa hazabanza kugenzurwa n’itsinda rishinzwe kwemeza ko hujuje ibisabwa mu kwirinda Koronavirusi; rigizwe n’inzego zikorera ku Murengeaho urusengero ruri n’abahagarariye Itorero/ Idini/Kiliziya bikemezwa n’Inzego z’Akarere.

Buri rusengero/Umusigiti rusabwa kugira itsinda ry’abakorerabushake babihuguriwe kugira ngo bafashe abasenga kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi .

- Advertisement -

Umunsi ubanziriza guterana kwa mbere, ubuyobozi bw’ahasengerwa hamwe n’itsinda ry’abakorerabushake babihuguriwe bahurira ku rusengero bakareba ko ibinyu byose biri mu buryo.

Iminsi yose y’amateraniro bahagera mbere y’abandi. Hagomba gushyiraho uburyo bwo gukaraba intoki (kandagirukarabe, isabune n’amazi meza/ handsanitizers). Ahantu mu rusengero bicara hagashyirwa ikimenyetso ku mwanya uticarwaho kandi hakaba hari nibura metero imwe n’igice (1,5) hagati y’umuntu n’undi.

Abasengera bose bambara udupfukamunwa mu bihe by’amateraniro. Buri rusengero rugabanya umubare w’abantu bayobora indirimbo hubahirizwa intera nini cyane (nibura metero 2) kandi mu gihe baririmba bambara agapfukamunwa. Abasenga bamenyeshwa hakurikijwe gahunda igena itsinda riza gusenga muri iryo teraniro.

Abakorerabushake bandika imyirondoro y’abaje gusenga hagaragazwa aho bavuye, nomero ya terefone n’aho batuye. Gusukura inyubako isengerwamo mbere na nyuma yo guterana.Iteraniro rimwe ntirigomba kurenza amasaha 2.

Abagiye gusenga bazajya bateganya nibura isaha hagati y’amateraniro abera mu cyumba kimwe kugira ngo haboneke umwanya wo gusukura.

Gusubukura amateraniro amwe gusa kumunsi umuryango usengeraho yemewe guhera saa kumi n’ebyiri za mugitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Abana bafite hejuru y’imyaka cumi n’ibiri (12) kugeza kuri cumi n’umunani (18) y’ubukure bemerewe gusenga bari kumwe n’ababyeyi babo.

Eric Uwimbabazi July 2, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

MINEMA yatanze impuruza ku kibazo cy’Ibiza

Hashize 5 months
AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 9 months
Amakuru

Umuhanzikazi Valentine wamenyekanye nka ‘Dorimbogo’ yapfuye

Hashize 10 months
Amakuru

AS Kigali yatumije Inteko Rusange idasanzwe

Hashize 10 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?