Igihangayikishije Leta ya Botswana ni uko ziriya nzovu zose ari izo mu gace kamwe, agace ka Okavango gaherereye mu Majyaruguru ya kiriya gihugu.
Urupfu rwa ziriya nzovu rwamenyekanye nyuma y’uko abantu babonye intumbi zazo bari muri Kajugujugu.
Abahanga bavuga ko bibabaje kandi biteye inkeke kubona inzovu zingana kuriya zipfa mu gihe gito kandi zitishwe n’umwuma cyangwa amasasu cyangwa ba rushimusi.
Amafoto yerekena ko intumbi za ziriya nzovu zigifite amahembe yazo bityo hanzuwe ko nta rushimusi wazishe.
- Advertisement -
Botswana nicyo gihugu cya mbere ku isi gifite inzovu nyinshi. Kihariye 10% by’inzovu zose ziri ku isi.
Kuba gipfushije inzovu 350 mu minsi itageze kuri 30 bizagira ingaruka ku mubare w’izigaye ku isi cyane cyane ko aho ziri hose ziba zifite akaga ko kwicwa na ba rushimusi bashaka amahembe yazo.
Hari umuhanga witwa Dr McCann wo mu Bwongereza uvuga ko hari impungenge ko ziriya nzovu zaba zarishwe n’icyorezo kitaramenyekana.
Ati: “ Mfite impungenge ko izi nyamaswa zishwe n’icyorezo tutaramenya. Bibaye ari ko byagenze, natwe abantu twaba twugarijwe.”
Botswana ihanganyikishwe n’uko gupfa kwa ziriya nzovu bizagabanya umubare wa ba mukerarugendo bayisura arizo zibakuruye.
Kuri ubu, iki gihugu kibarizwamo inzovu zirenga 130 000.