UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
INES-Ruhengeri: Hatangijwe Umushinga witezweho kuzahura ubuhinzi
Hashize 22 hours
Rwanda: Hagiye kubakwa imihanda izajya inyurwamo n’abishyuye
Hashize 3 days
Rwanda: Ubukene n’amategeko akakaye, imbogamizi mu gukumira Cancer
Hashize 1 week
Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 10)
Hashize 1 week
Amajyaruguru: Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku buryo budasanzwe unahabwa umwihariko
Hashize 2 weeks
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Prof. Kalisa Mbanda wayoboraga NEC yitabye Imana
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
Amakuru

Prof. Kalisa Mbanda wayoboraga NEC yitabye Imana

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 13/01/2023 saa 8:12 PM

Prof. Kalisa Mbanda wayoboye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), yitabye Imana, kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023, aguye mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza, yabwiye Itangazamakuru ko uwari urwaje Prof. Mbanda muri ibyo bitaro, yamubwiye ko yitabye Imana, azize uburwayi butari bumaze igihe kinini.

 

Munyaneza avuga ko Prof. Mbanda yari agikorera NEC n’ubwo manda ye ngo yari yararangiye, ndetse akaba yaherukaga mu kazi kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Mutarama 2023.

- Advertisement -

 

Yavuze kandi ko kuri uyu wa Gatanu ari bwo Prof. Mbanda atagiye mu kazi, ahubwo ngo yabyutse ajya mu rwuri rwe, avayo ajya kwa muganga mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

 

Prof Mbanda yari yari afite impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu Binyabuzima (Biology), yavanye muri Kaminuza Gatolika ya Louvain-La-Neuve mu Bubiligi.

 

Uretse gukorera Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof. Mbanda yari asanzwe ari umuyobozi w’icyubahiro wa Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).

 

Yakoreye ibigo bitandukanye birimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) kuva mu 1990-1995, yayoboye Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kuva 1995-1998, akorera Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kuva mu 2000-2003, ndetse aba n’Umuyobozi w’icyari Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (ISAE) mu 2003-2007.

 

Nyuma yaho, Prof Mbanda ngo yakoze nk’impuguke mu bigo birimo MINALOC, RLDSF (Rwanda Local Development Support Fund), FARG, MINAGRI/RSSP, akaba yaranayoboye Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali muri 2006.

Irebana na: home
Eric Uwimbabazi January 13, 2023
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Enter Captcha Here : *

Reload Image

INKURU ZIHERUKA

  • INES-Ruhengeri: Hatangijwe Umushinga witezweho kuzahura ubuhinzi
  • Rwanda: Hagiye kubakwa imihanda izajya inyurwamo n’abishyuye
  • Rwanda: Ubukene n’amategeko akakaye, imbogamizi mu gukumira Cancer
  • Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 10)
  • Amajyaruguru: Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku buryo budasanzwe unahabwa umwihariko
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

UbuhinziUburezi

INES-Ruhengeri: Hatangijwe Umushinga witezweho kuzahura ubuhinzi

Hashize 22 hours
Politiki

Rwanda: Hagiye kubakwa imihanda izajya inyurwamo n’abishyuye

Hashize 3 days
IbidukikijeUbuzima

Rwanda: Ubukene n’amategeko akakaye, imbogamizi mu gukumira Cancer

Hashize 1 week
Inkuru ndende

Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 10)

Hashize 1 week

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?