Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Ukuboza 2021, Abagize itsinda rya ‘One love Family(1L)’ bagobotse abarwayi b’Ibitaro bya Ruhengeri, mu rwego rwo kubereka ko nubwo bababaye, ariko batari bonyine cyane cyane muri iki gihe cy’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.
Uwimana Joselyne Umuyobozi wa One Love avuga ko bifuje kwifatanya n’abantu bo mu bitaro bya Ruhengeri bababaye, abatagira ubagemurira, abatagira ababagoboka muri iki gihe cy’impera z’umwaka wa 2021.
Ati, ”Nubwo ari igikorwa ngaruka kwezi, ariko mu mpera z’umwaka biba ari umwihariko kuko twibanda cyane cyane kuri ba bantu umuntu yakwita ko badafite umuntu n’umwe ubitaho mu bitaro, baba ababyeyi babyaye badafite imyambaro, abana barwaye ariko bakeneye ubufasha bugizwe n’impano zitandukanye cyane ko tuba tunasatira umunsi mukuru wa Noheli kandi ikaba ari iy’abana by’umwihariko. Turabagaburira, tukabaha ibyo kunywa, ibikoresho by’isuku n’ibindi bintu bitandukanye.”
Uwimana Joselyne Umuyobozi wa One Love Family
- Advertisement -
Uwimana kandi avuga ko nubwo gahunda ari ugufasha, ariko hibandwa cyane ku bababaye, ariko banitabiriye gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, kugira ngo banafashe mu myumvire abatarumva icyiza cyo kuyitabira, gusa agasaba n’uwo ariwe wese kugira umutima wo gufasha, kuko ngo ari igikorwa kidasaba ibya mirenge.
Agira ati, “Muri ibi bitaro mubona n’ibindi byinshi, habamo abantu benshi bababaye, baba bamazemo imyaka myinshi badafite ubagemurira, badafite ababitaho, badafite ababishyurira, abo rero nibo One Love iza ishakisha, kugira ngo nabo bagobokwe kuko nabo ntibaba biyanze. Gusa twibanda ku bafite Ubwisungane mu kwivuza cyangwa se n’ubundi bwishingizi, mu rwego rwo kubakangurira no kwitabira iyo gahunda. Ubutumwa natanga, nuko Umuntu wese uzi ko hari icyo Imana yamuhaye, yasangira n’abandi, kuko gufasha ntibisaba ubukire cyangwa amafaranga menshi, ni umutima gusa ukunze kandi byose birashoboka icya ngombwa ni ukwiyemeza.”
Abafashijwe bavuga ko bishimiye iki gikorwa ndetse bigoye kubona uko ukigereranya, kuko ngo ibyabaye byababereye nk’ibitangaza kubwo kugobokwa no guhabwa ubufasha n’abantu batazi.
Nganizi Fidele umwe mu bagaburiwe, agira ati, “Iki gikorwa rwose kirandenze! Kuzana ibiryo bihiye, byatetswe, ukabizanira umuntu utazi izina rye, utazi iyo avuka cyangwa iyo aturuka, ni igikorwa gikomeye cyane ndetse cy’indengakamere, kigoye no kumvwa n’ubonetse wese kereka yahigereye akareba ibyabaye.”
Nganizi Fidele yatunguwe bikomeye n’ubufasha bahawe na One Love
Ibyishimo byo guhabwa ubufasha na One Love Family kandi nibyo bigarukwaho na Venancie Mukamurigo urwaje umwana we muri ibi bitaro bya Ruhengeri.
Ati, “Usibye kubasabira umugisha ku Mana aba bantu nta nyiturano wababonera. Dore nk’ubu tumaze amezi abiri muri ibi bitaro ntan’utugemurira, twaje duturutse mu murenge wa Rwerere, mu karere ka Burera. Kubaho ni kubw’Imana kuko ducunga aho bari kurya tukajya kubasaba, wagira amahirwe ukabona barakumvishe bakakwemerera ukarya. Aba bantu Imana izabahe kurama nta kindi nabasabira.”
Usibye aba barwayi, Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Ruhengeri nabwo bwashimiye One Love iki gikorwa cy’urukundo, by’umwihariko kuba baratekereje ku barwayi b’ibitaro bya Ruhengeri, bubasaba gukomeza uru rukundo no kurugeza kuri benshi bashoboka.
Murekatete Christine Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Bitaro bya Ruhengeri ati, “Dufite abakire beeeeenshi, batigeze batekereza no kuri ibi bintu, One love rero tubashimiye byimazeyo iki gikorwa cy’urukundo, ariko dusaba n’aba mwafashije kugira umutima wo gufasha, iyi neza bagiriwe nabo bakazayitura abandi igihe bazaba batakiri hano, kugira ngo tuzabashe kugera kuri benshi bababaye hirya no hino.”
Abahawe ubufasha butandukanye na One Love Family basaga 150, barimo abagaburiwe n’abahawe impano zitandukanye zirimo imyambaro no kwishyurirwa amafaranga ku bari barabuze ubwishyu, byose hamwe bikaba byari bifite agaciro k’amafaranga angana na Miliyoni ebyiri (2,000,000 Frw) z’amafaranga y’uRwanda.
Hatanzwe amafunguro y’ubwoko butandukanye
Ababyeyi babyaye bahawe impano zirimo n’ibitenge
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Ruhengeri nabwo bwifatanyije na One Love muri iki gikorwa