Iranzi Cedric watsindiye kwinjira muri Academy ya Bayern Munich akirengagizwa, yasutse amarira agaragaza agahinda yatewe no gusiragizwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA).
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Ukwakira 2023 ni bwo Iranzi Cedric yagejeje ikibazo cye mu itangazamakuru abinyujije kuri Fine FM, asobanura ko bamwe mu bagombaga kumufasha kugira ngo impano ye itere imbere ari bo bafashe iya mbere mu kumusiragiza.
Iranzi Cedric utuye mu Murenge wa Bumbogo, ni umwana ubana na Mushiki we w’imyaka 18, bakaba babayeho mu buzima bugoye ari byo byamuteye kwiyegurira ruhago kugira ngo izamubesheho.
Uyu mwana usanzwe ukorera imyitozo mu ikipe y’abato ya Lion Foundation, agorwa cyane no kujya mu myitozo nk’uko abisobanura, akaba yaragize amahirwe yo gutoranywa mu bana 50 ba Academy ya Bayern Munich yafunguwe mu Rwanda.
- Advertisement -
Ati, “Mfite Data ariko ntabwo tubana. Mbana na Mushiki wanjye w’imyaka 18 utagira akazi mu nzu mukecuru yadusizemo. Kugira ngo tubone icyo kurya bisaba ko hagira inshuti ze biganye zigira icyo zimuha. Iyo byanze tujya mu baturanyi. Mva mu rugo nkajya kwitoreza i Gasanze.
Umunsi wo gutoranywa baraduhamagaye ariko hahamagarwa bamwe abandi turasigara. Nagiye kuri FERWAFA kubaza uko byagenze barambwira ngo ‘Genda ubwo ni uko bimeze’. Nasubiyeyo inshuro ya kabiri mpura n’umugore ushinzwe abana ambwira ko nanditse kabiri muri NIDA (Ikigo gishinzwe Indangamuntu).”
Iranzi Cedric wakoraga izo ngendo zose n’amaguru mu Mujyi wa Kigali, ni we wigiriye inama yo kujya ku Kigo Gishinzwe Indangamuntu kugira ngo arebe neza koko niba yanditse kabiri; mu 2009 na 2011, nk’uko yabibwiwe.
Ageze kuri icyo kigo bamuhaye icyangombwa kigaragaza ko yavutse mu 2011 ariko hakaba hagaragara ko ibyo byangombwa byatangiwe mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Mareba.
Nyuma yo kuvuga agahinda ke ndetse n’amarira ari menshi mu maso ye, Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuliza Charles, yemeye ko agiye kumufasha kujya mu irerero rye ndetse ahabwe amahirwe nk’abandi bana.
Ati, “Ako gahinda ni uko mukumvise muri Bayern nk’ikipe nkuru ariko no muri ’academy’ zisanzwe bibaho. Turi guhitamo abana ba Gasogi, hari umubyeyi wahamagaye Team Manager amusaba kumuha akantu umwana we akajyamo. Biteye agahinda kuba n’ababyeyi bafite iyo myumvire.
Uwo mwana numvise ambabaje. Wenda bashobora kutamufata ariko mumubwire akomere, nibyanga arebe Team Manager amujyane kuri APAER yige kimwe n’abandi bacu mu mwaka uwo ari wo wose yigamo. Ntatekereze ko ubuzima burangiriye aho. Bitewe n’ahantu anyuze ashobora kuzahinyuza amateka mabi anyuzemo.”
Abandi bantu barimo abiganjemo abakunzi b’umupira mu Rwanda bemeye ko bagomba gufasha Iranzi mu iterambere rye harimo kumugurira ibikoresho byo mu kibuga ndetse no gufasha mushiki we kubona icyo yakora cyazamura imibereho yabo.
Mu minsi ishize uwitwa Ishimwe Innocent na we yagaragaje ko yariganyijwe umwanya we n’abari bashinzwe guhitamo abana.
Abana bemerewe kujya muri Academy ya Bayern Munich bashakiwe amashuri, aho abageze mu yisumbuye bari kwiga muri Lycée de Kigali, abandi bakiga muri Groupe Scolaire de Kicukiro ndetse banahawe abatoza, abaganga n’ababafasha mu masomo yabo.