Amakipe 52 atarimo Police VC na kepler VC ni yo yemeje ko azitabira irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball rigamije kwibuka Alphonse Rutsindura wabaye umwarimu mu Ishuri rya Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare, rizabera mu Ntara y’Amajyepfo mu mpera z’iki cyumweru.
Iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya 20 rizahuriza hamwe amakipe yo mu byiciro bitanu birimo amashuri abanza azaba afite amakipe umunani, icyiciro rusange kirimo amakipe 10, Amashuri yisumbuye na yo azaba arimo amakipe 10, amakipe arindwi y’abakanyujijeho ndetse n’amakipe atandatu ya Beach Volley.
Aha kandi hakazagaragaramo amakipe atanu akina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo atarimo Police VC iheruka kwegukana irushanwa rya GMT inafite irushanwa nk’iri riheruka, ndetse na Kepler yigaruriye imitima y’abakunzi ba Volleyball mu Rwanda. Mu bagore, na ho hakazagaragaramo amakipe atandatu akina shampiyona y’icyiciro cya mbere.
- Advertisement -
Biteganyijwe ko imikino y’amajonjora izakinwa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 8 Kamena 2024 ku bibuga bibuga byo mu karere ka Gisagara na Huye ahazifashishwa ibiri mu bigo by’amashuri bya Petit Séminaire Virgo Fidelis, GSO Butare na Kaminuza y’u Rwanda. Bukeye bwaho ku cyumweru hakazakinwa imikino ya ½ ndetse n’imikino yanyuma.
Rutsindura Alphonse yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 hamwe n’umugore we Mukarubayiza Verena n’abana babo aharokotse umwe wenyine. Yabaye umwarimu w’umuziki n’ikilatini mu Iseminari, aba Umusifuzi n’Umutoza w’ikipe ya Seminari hagati ya 1983-1994, aba Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’abagore hagati ya 1988-1990.
Amakipe azitabira Memorial Rutsindura 2024
Amashuri abanza abahungu
1. GS Kigeme B
2. GS Mugombwa
3. GS Matyazo
4. EP Cyarwa
Amashuri abanza abakobwa
1. EP Gatovu
2. GS Mugombwa
3. GS Gikore
4. GS Matyazo
Icyiciro rusange
1. PSVF 1
2. PSVF 2
3. Col St Ignace Mugina
4. GSOB
5. GS Mugombwa
6. CXR
7. PS Kabgayi
8. GS Ste Bernadette Save
9. GS St Philippe Neri
10. E S Byimana
Amashuri yisumbuye
1. PSVF
2. Col St Ignace Mugina
3. CXR
4. PS Gikongoro
5. GS Ste Bernadette Save
6. Gisagara V A
7. Nyanza TSS
8. GSOB
9. St Kizito Save TSS
10. GS Marie Merci
Abakanyujijeho
1. ASEVIF
2. RELAX
3. KUDUM
4. Umucyo
5. IBISI VC
6. Nyamagabe
7. Tout Age
Beach Volley
Amakipe 6
Serie A || Abagabo
1. EAUR
2. REG
3. APR
4. Gisagara
5. UR
Serie A || Abagore
1. EAUR
2. UR
3. RRA
4. APR
5. Wisdom
6. Ruhango