UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
U Rwanda rwemeye kwakira abimukira 250 bava muri USA
Hashize 3 weeks
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 3 months
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 3 months
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 4 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 5 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Volleyball- Police VC na Kepler ntizizakina Memorial Rutsindura
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Volleyball- Police VC na Kepler ntizizakina Memorial Rutsindura

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 07/06/2024 saa 1:51 PM

Amakipe 52 atarimo Police VC na kepler VC ni yo yemeje ko azitabira irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball rigamije kwibuka Alphonse Rutsindura wabaye umwarimu mu Ishuri rya Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare, rizabera mu Ntara y’Amajyepfo mu mpera z’iki cyumweru.

 

Iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya 20 rizahuriza hamwe amakipe yo mu byiciro bitanu birimo amashuri abanza azaba afite amakipe umunani, icyiciro rusange kirimo amakipe 10, Amashuri yisumbuye na yo azaba arimo amakipe 10, amakipe arindwi y’abakanyujijeho ndetse n’amakipe atandatu ya Beach Volley.

Aha kandi hakazagaragaramo amakipe atanu akina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo atarimo Police VC iheruka kwegukana irushanwa rya GMT inafite irushanwa nk’iri riheruka, ndetse na Kepler yigaruriye imitima y’abakunzi ba Volleyball mu Rwanda. Mu bagore, na ho hakazagaragaramo amakipe atandatu akina shampiyona y’icyiciro cya mbere.

- Advertisement -

Biteganyijwe ko imikino y’amajonjora izakinwa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 8 Kamena 2024 ku bibuga bibuga byo mu karere ka Gisagara na Huye ahazifashishwa ibiri mu bigo by’amashuri bya Petit Séminaire Virgo Fidelis, GSO Butare na Kaminuza y’u Rwanda. Bukeye bwaho ku cyumweru hakazakinwa imikino ya ½ ndetse n’imikino yanyuma.

 

Rutsindura Alphonse yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 hamwe n’umugore we Mukarubayiza Verena n’abana babo aharokotse umwe wenyine. Yabaye umwarimu w’umuziki n’ikilatini mu Iseminari, aba Umusifuzi n’Umutoza w’ikipe ya Seminari hagati ya 1983-1994, aba Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’abagore hagati ya 1988-1990.

Amakipe azitabira Memorial Rutsindura 2024

Amashuri abanza abahungu

1. GS Kigeme B
2. GS Mugombwa
3. GS Matyazo
4. EP Cyarwa

Amashuri abanza abakobwa

1. EP Gatovu
2. GS Mugombwa
3. GS Gikore
4. GS Matyazo

Icyiciro rusange

1. PSVF 1
2. PSVF 2
3. Col St Ignace Mugina
4. GSOB
5. GS Mugombwa
6. CXR
7. PS Kabgayi
8. GS Ste Bernadette Save
9. GS St Philippe Neri
10. E S Byimana

Amashuri yisumbuye

1. PSVF
2. Col St Ignace Mugina
3. CXR
4. PS Gikongoro
5. GS Ste Bernadette Save
6. Gisagara V A
7. Nyanza TSS
8. GSOB
9. St Kizito Save TSS
10. GS Marie Merci

Abakanyujijeho

1. ASEVIF
2. RELAX
3. KUDUM
4. Umucyo
5. IBISI VC
6. Nyamagabe
7. Tout Age

Beach Volley

Amakipe 6

Serie A || Abagabo

1. EAUR
2. REG
3. APR
4. Gisagara
5. UR

Serie A || Abagore

1. EAUR
2. UR
3. RRA
4. APR
5. Wisdom
6. Ruhango

Police WVC yatsindiwe ku mukino wanyuma w’irushanwa riheruka ntabwo izakina iry’uyu mwaka

Police VC na yo bitunguranye ntabwo yemeye kwitabira Memorial Rutsindura

Kepler yari yegukanye umwanya wa 3 muri GMT yari yitezwe muri Memorial Rutsindura

APR VC izaba ihagarara ku gikombe yatwaye

Ikipe ya EAUR ni imwe mu zizitabira Memorial Rutsindura

Muhire Jimmy Lovely June 7, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • U Rwanda rwemeye kwakira abimukira 250 bava muri USA
  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 11 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 11 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 11 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 11 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?