Uwayo Théogene usanzwe ari Perezida wa Federasiyo ya Karate mu Rwanda, yatorewe kuba Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, aho asimbuye Amb. Munyabagisha Valens uheruka kwegura.
Ni inama yatangiye Perezida w’agateganyo wa Komite Olempike y’u Rwanda, Madamu Rwemalika Felicitée ashimira ababatoye muri manda y’imyaka ine ishize, anashimira uburyo bakoranye muri iyi myaka ishize.
Iyi nama y’Inteko rusange yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 08 Gicurasi 2021, yari ifite ingingo imwe gusa, aho kwari ugutora Komite nyobozi nshya isimbura Komite yari irangajwe imbere na Amb. Munyabagisha Valens wari Perezida wayo akaba aheruka kwegura.
Ku mwanya wa Perezida, hari umukandida umwe rukumbi, akaba ari Uwayo Theogene usanzwe ari Perezida wa Federasiyo ya Karate, mu gihe Uwiragiye Marc uyobora Federasiyo ya Rugby atemerewe kwiyamamaza kuko Federasiyo aturukamo itari Olempike nk’uko amategeko y’amatora abiteganya.
- Advertisement -
Mu matora yabaye, hagombaga gutorwa abantu batanu bagize Komite Nyobozi barimo Perezida, Visi-Perezida wa mbere n’uwa kabiri, Umunyamabanga Mukuru ndetse n’Umubitsi.
Ku mwanya wa Perezida ari nawo watorewe mbere, Uwayo Theogene wiyamamaje wenyine yagize amajwi 56 kuri 56, habazwe umubare w’abitabiriye amatora ndetse n’uburyo abarwa.