UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Musanze: Abaturage barishimira Ubuvugizi bakorewe
Hashize 5 days
Musanze: Impungenge ni zose ku mazi yafunze Umuhanda wari Nyabagendwa
Hashize 2 weeks
Itangazo ryo guhinduza amazina
Hashize 3 weeks
Kigali: Ubushomeri, kimwe mu mpamvu-muzi y’ubwandu bushya bwa SIDA
Hashize 4 weeks
Kigali: Batunguwe no kwimurwa mu manegeka bakajyanwa mu Kagari
Hashize 4 weeks
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Uwatangije umukino w’iteramakofe mu Rwanda yitabye Imana
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
AmakuruImikino

Uwatangije umukino w’iteramakofe mu Rwanda yitabye Imana

Editor
Editor
Yanditswe taliki ya 12/07/2022 saa 1:03 PM

Rutikanga Ferdinand watangije umukino w’iteramakofe mu Rwanda yitabye Imana azize uburwayi bwa kanseri yari amaranye iminsi.

Inkuru y’urupfu rwa Ferdinand Rutikanga yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki 12 Nyakanga 2022.

Amakuru ahari avuga ko Nyakwigendera yitabye Imana mu ijoro ryacyeye aguye mu rugo iwe, ari naho yari arwariye.

Rutikanga yitabye Imana nyuma y’uko impanga ye Ndagijimana yari imaze iminsi imutabariza ngo afashwe kuvuza umuvandimwe we aho hari urushinge yagombaa guterwa gatatu mu kwezi rugura ibihumbi 250.

- Advertisement -

Uretse kanseri, Rutikanga Ferdinand yari arwaye n’izindi ndwara zirimo n’umuvuduko w’amaraso.

Uyu musaza aherutse gutangariza Isimbi ko ari we watangije umukino w’iteramakofe mu Rwanda mu mwaka wa 1972, ubwo yari afite imyaka 16 y’amavuko.

Rutikanga yagize ati, “Murakoze, ni njye watangije umukino w’iteramakofe mu Rwanda, hari mu 1972 icyo gihe nari mfite imyaka 16, ni byo kuko icyo gihe hari ku bwa Perezida Kayibanda, nandikiye Captain Bizimana ni we wari ushinzwe Minisiteri y’urubyiruko, namwandikiye ibaruwa ariko ntabwo nigeze mbona igisubizo.”

Yakomeje avuga ko yahise ajya muri DR Congo agaruka mu 1973, yongeye kwandika ibaruwa ayandikiye uwari Minisitiri w’Urubyiruko icyo gihe ari we Pierre Rwagafirita amusaba kuza i Kigali bakabonana, yaraje ariko bitewe n’akazi kenshi ntibabonana ariko abonana na Claude Semateka wari umuyobozi wa Siporo amubwira ko ari igitekerezo cyiza abasaba kwandika indi baruwa ndetse bakaba banatangira gukora imyitozo, ariko bakarangwa n’ikinyabupfura badahohotera abandi.

Rutikanga Ferdinand wavutse mu 1956 akaba yari amenyerewe cyane mu guhamagara kuri Radiyo ndetse akabaza ibibazo bisekeje, yitabye Imana ku myaka 66, ni umwe mu bantu barebye umukino w’amateka w’iteramakofe wo mu 1974 wahuje Muhammad Ali na George Foreman.

Irebana na: umurengezi
Editor July 12, 2022
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Enter Captcha Here : *

Reload Image

INKURU ZIHERUKA

  • Musanze: Abaturage barishimira Ubuvugizi bakorewe
  • Musanze: Impungenge ni zose ku mazi yafunze Umuhanda wari Nyabagendwa
  • Itangazo ryo guhinduza amazina
  • Kigali: Ubushomeri, kimwe mu mpamvu-muzi y’ubwandu bushya bwa SIDA
  • Kigali: Batunguwe no kwimurwa mu manegeka bakajyanwa mu Kagari
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

Babiri bacyekwaho kwiba moto batawe muri yombi bagiye kuyigurisha

Hashize 2 months
Imikino

Peace Cup: Rayon Sports yatewe mpaga hakomeza Intare

Hashize 2 months
Amakuru

Papa Francis yajyanywe mu Bitaro

Hashize 2 months
Amakuru

Dr Kayumba Christopher yagizwe umwere n’urukiko

Hashize 3 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?