Kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Nzeri 2021, APR FC ikipe y’Ingabo z’Igihugu irerekeza i Djibouti, aho igiye gukina irushanwa rya CAF Champions League n’ikipe ya Mogadishu City Club ibarizwa mu gihugu cya Somalia.
Iyi kipe ya APR FC igomba guhagurukana abakinnyi bayo bose uko ari 27, usibye Byiringiro Lague wagize ikibazo cy’imvune mu mukino ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yanganyijemo na Kenya igitego 1-1 tariki ya 05 Nzeri 2021, hakiyongeraho abagize sitafu (staff) y’ikipe n’abanyamakuru, bose hamwe bakaba 44.
Umukino uzahuza ikipe ya APR FC na Mogadishu City Club yo muri Somalia mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League 2021-2022, uteganyijwe tariki ya 12 Nzeri 2021, mu gihe umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda muri Sitade ya Kigali i Nyamirambo tariki ya 19 Nzeri 2021, izitwara neza muri aya yombi, ikazacakirana na Etoile du Sahel yo muri Tunisia, mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu kwezi k’Ukwakira 2021.
Dore urutonde rw’abakinnyi ndetse na Staff technique APR FC izahagurukana
ABAKINNYI
- Advertisement -
Hertier AHISHAKIYE, ISHIMWE J. Pierre, KENESI Armel, MUTABARUKA Alexendre, OMBOLENGA Fitina, NIYOMUGABO Claude, NDAYISHIMIYE Dieudonne, NGABONZIZA Gylain, RWABUHIHI Aime Placide, NSABIMANA Aimable, KARERA Hassan, BUREGEYA Prince, MUGISHA Bonheur, NSENGIYUMVA Ilshade Parfait, RUBONEKA Bosco, MANISHIMWE Djabel, NSANZIMFURA Keddy, ISHIMWE Annicet, ITANGISHAKA Blaise, NIZEYIMANA Djuma, MUGISHA Gilbert, KWITONDA Allain, TUYISENGE Jacques, MUGUNGA Yves, NSHUTI Innocent, BIZIMANA Yannick na NSHIMIYIMANA Yunusu.
STAFF
MOHAMMED ADIL ERRADI, NEFFATI JAMEL EDDINE, HAJI TAEB Hassan, MUGABO Alex, Maj. Guillaume RUTAYISIRE, Capt. Ernest NAHAYO, Capt. TWAGIRAYEZU Jacques, NSHIMIYIMANA Steven na HABUMUGISHA Ernest.
KOMITE
Brg Gen BAYINGANA Firmin, Michel MASABO, MUPENZI Eto, KALISA Georgine, KABANDA Tonny na UWIHANGANYE Hardi.
Hari kandi n’Abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo kuri ubu byamaze kwemezwa ko bagomba guhagurukana n’iyi kipe ari bo KALISA BRUNO TAIFA ukorera RADIO/TV10 na Nkurunziza Emmanuel Ruvuyanga wa RBA.