UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 4 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Umutoza Torsten Frank Spittler niwe wasabiye Ani Alijah kwinjizwa mu ‘Amavubi
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Umutoza Torsten Frank Spittler niwe wasabiye Ani Alijah kwinjizwa mu ‘Amavubi

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 26/05/2024 saa 6:45 PM

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Umudage Torsten Frank Spittler yatangaje ko ku giti cye ari we wasabye Ferwafa ko Ani Elijah yaza mu ikipe y’igihugu Amavubi.

 

Umutoza Torsten Frank Spittler wagarutse ku myiteguro y’Amavubi mbere yo gukina imikino ibiri muri Kamena, yavuze ko yakurikiranye uyu rutahizamu wa Bugesera agasanga ari umukinnyi akeneye ari na yo mpamvu yamusabye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Yagize ati “Ani Elijah ni umukinnyi mwiza akaba n’umuntu mwiza. Kuri ubu Federasiyo iri kuvugana na FIFA ngo buri kimwe kijye ku murongo”.

- Advertisement -

“Ni njye wamusabye kuko turi gushaka impano zitandukanye zatuma ikipe yacu yitwara neza. Rero Elijah yarimo akina neza aho twamukurikiranye, na we avuga ko ashaka gukinira u Rwanda bityo turamuzana. Gusa nk’uko nabivuze icyemezo cya nyuma si icyacu ni icya FIFA”.

Uyu mutoza utoza ikipe y’igihugu kuva mu 2023, yavuze ko hakirimo ibibazo ngo abe yabona rutahizamu yifuza.

 

Aya magambo y’umutoza w’ikipe y’igihugu akaba yaje gutungurana cyane ko amategeko agenga abakinnyi FIFA iri kugenderaho kuri ubu yagiyeho mu mwaka wa 2021 aho amaze imyaka itatu yubahirizwa.

Ubusanzwe mu ngingo z’ayo mategeko cyane cyane iya gatanu, gatandatu na karindwi ku bijyanye n’ibisabwa kugira ngo umukinnyi akinire igihugu runaka, hagaragaramo ko kugira ngo umukinnyi ufite ubwenegihugu burenze bumwe, utarakinira ikindi gihugu yemererwe gukinira igihugu gishya agomba kuba yujuje ibintu bine.

Ibi birimo kuba yaravukiye mu gihugu gishya ashaka gukinira, kuba nyina umubyara cyangwa Se umubyara baravukiye muri icyo gihugu ashaka gukinira, kuba Nyirakuru cyangwa Sekuru baravukiye muri icyo gihugu no kuba yaramaze imyaka byibura itanu ikurikirana aba muri icyo gihugu gishya nyuma yo kuzuza imyaka 18.

Ani Elijah yagaruwe mu ikipe y’igihugu mu buryo butavugwaho rumwe

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika rikaba riheruka gutera mpaga igihugu cya Guinea Equatoriale kubera umukinnyi Emilio Nsue FIFA yatangaje ko yakinaga atujuje ibyangombwa kubera impamvu zenda gusa n’iza Ani Elijah.

Amavubi arimo  kwitegura guhura yitegura guhura na Bénin ndetse Lesotho mu mikino y’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 iteganyijwe mu ntangiriro za Kamena, aho Bénin izakirira u Rwanda muri Côte d’Ivoire naho umukino wa Lesotho ukabera muri Afurika y’Epfo.

Umutoza w’Amavubi ntiyahawe amakuru yose ku bisabwa ngo umukinnyi ahindure ubwenegihugu

Muhire Jimmy Lovely May 26, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 9 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 9 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 9 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 9 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?