Umurambo wa Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana aguye mu Buhinde wagejejwe mu Rwanda, kuri uyu Gatanu tariki ya 19 Kanama 2022.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Kanama 2022, nibwo indege yari ivuye mu Buhinde yagejeje umurambo wa Yvan Buravan ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.
Nyuma yo kwakirwa n’abo mu muryango we, umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro mu gihe hategerejwe ko hamenyekana gahunda yo kumuherekeza mu cyubahiro.
Yvan Buravan w’imyaka 27 y’amavuko yitabye Imana kuwa 17 Kanama 2022, azize uburwayi bwa Kanseri y’urwagashya yari yaragiye kwivuriza mu Buhinde.
- Advertisement -
Ni inkuru mbi yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga ishavuza abatari bake mu bakundaga umuziki we ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.
Kugeza ubu abantu banyuranye barimo n’abakomeye, ibyamamare ndetse n’abandi banyuranye bakomeje kugaragaza agahinda batewe n’urupfu rwa Yvan Buravan.