Umukino wa gicuti ikipe ya Rayon Sports yakinagamo na AZAM wasigiye iyi kipe y’i Nyanza agera kuri Miliyoni 72, 5 Frw avuye mu matike y’abafana bari baje muri Kigali Pelé Stadium yakinirwagaho kuri uyu wa Gatandatu.
Wari umukino wasoza gahunda z’Umunsi w’Igikundiro aho amakipe yombi yeretse abafana abakinnyi bashya azakoresha mu mwaka utaha wa Shampiyona, mu gihe abari kuri Kigali Pelé Stadium banasusurukijwe n’abahanzi barimo Platini na Bushali.
Ibi birori ku ikubitiro, bikaba byagombaga kubera kuri Stade Amahoro gusa iyi kipe izakubwirwa ko bitagikunze, ikintu cyari cyateye impungenge abakunzi bayo ko bashobora kugira igihombo ariko byaje kurangira ubwitabire bwabo butumye baca agahigo ko kubona amafaranga menshi.
- Advertisement -
Amakuru yizewe Umurengezi ufite ni uko iyi kipe yinjije 72 500 000 Frw avuye kuri Rayon Day mu gihe umukino wa Shampiyona baherukaga kwakiriramo APR FC kuri iyi stade bari babonye asaga miliyoni 57 nubwo nabwo Stade yari yakubise yuzuye.
Rayon Sports Day yo kuri uyu wa Gatandatu yari ibaye ku nshuro ya gatanu. AZAM niyo yatsinze igitego 1-0.
Iyi kipe y’umutoza Robertinho igiye guhita yitegura umwaka mushya wa shampiyona aho izatangira yakira Marines FC kuwa Gatandatu tariki ya 17 Kanama 2024.