UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 2 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 3 weeks
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 2 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Umukino wa APR na Police wahawe abasifuzi mpuzamahanga
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Umukino wa APR na Police wahawe abasifuzi mpuzamahanga

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 31/01/2024 saa 2:07 PM

Umukino wa nyuma w’irushanwa ryo Kwizihiza Umunsi w’Intwali, uzahuza APR FC na Police FC, wahawe abasifuzi bane mpuzamahanga bayobowe na Umutoni Aline

 

Imikino ya nyuma y’irushanwa ryo Kwihiza Umunsi w’Intwali, iteganyijwe ku wa Kane tariki ya 1 Gashyantare 2024. Izabera kuri Kigali Pelé Stadium.

Umukino wa nyuma mu bagore, uzahuza AS Kigali Women Football Club na Rayon Sports Women Football Club, Saa Cyenda z’amanywa.

- Advertisement -

Mu bagabo, umukino wa nyuma uzahuza APR FC na Police FC Saa kumi n’ebyiri z’ijoro kuri Kigali Pelé Stadium.

Biciye muri Komisiyo Ishinzwe Imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, abazasifura iyi mikino bamaze kumenyekana.

Umukino mu bagabo, wahawe abasifuzi bane Mpuzamahanga. Aba bayobowe na Umutoni Aline uzaba ari hagati mu kibuga, Mugabo Eric uzaba ari umwungiriza wa mbere, Umutesi Alice uzaba ari umwungiriza wa kabiri na Rulisa Patience uzaba ari umusifuzi wa kane kuri uyu mukino. Komiseri w’uyu mukino, ni Munyanziza Gervais.

Umukino wa nyuma mu bagore, wahawe abasifuzi beza mu basifura shampiyona y’Abagore. Aba bayobowe na Umurerwa Alliance uzaba ari hagati mu kibuga, Mukandahiro Odoratha azaba ari umwungiriza wa mbere, Uwizeyimana Omsalama azaba ari umwungiriza wa kabiri,
Tuyihimbaze Kevine azaba ari umusifuzi wa kane, mu gihe Muzirankoni Brigitte azaba ari komiseri w’uyu mukino.

Ibiciro byo kwinjira kuri iyi mikino yombi, byagizwe ibihumbi 2 Frw ahasigaye hose, ibihumbi 5 Frw ahatwikiriye n’ibihumbi 15 Frw mu myanya y’icyibahiro.

 

Umutoni Aline azakiranura ikipe z’Abashinzwe Umutekano
Rulisa Patience ni umusifuzi wa kane ku mukino uzahuza APR FC na Police FC

Muhire Jimmy Lovely January 31, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 8 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 8 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 8 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 8 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?