Umwe mu mikino ibiri izahuza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi na Tubarões Azuis’ ya Cape-Verde bahatanira Itike y’imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cya 2022, wamaze guhindurirwa amatariki.
Byari biteganijwe ko umukino ubanza uzabera i Praia mu murwa mukuru wa Cape-Verde tariki 13 Ugushyingo 2020, ariko wamaze kwigizwa imbere ho iminsi ibiri, wimurirwa tariki 11 Ugushyingo 2020, mu gihe uwa kabiri wo uzabera mu Rwanda tariki 17 nk’uko bisanzwe biteganijwe.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryemeje aya makuru rubinyujije ku rukuta rwaryo rwa Twitter, gusa ntihatangazwa impamvu yateye izi mpinduka.
Mu mikino ibiri yabanje mu itsinda ‘F’, Cape Verde yabonye amanota abiri nyuma yo kunganya (0-0) na Cameroon ikananganya (2-2) na Mozambique, mu gihe ikipe Amavubi y’u Rwanda yo atarabona inota na rimwe kuko yatsinzwe imikino yayihuje na Cameroon (0-1) na Mozambique (2-0).