Umuhanzikazi witwa Uwanyirigira Vilginie Mirriam uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel songs) yashyize hanze amajwi n’amashusho y’indirimbo yise “Birantangaza”
Uwanyirigira Vilginie Mirriam ukorera ubuhanzi bwe mu ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Nyagatare ari naho atuye, avuga ko kunda kuririmba indirimbo zo muri iyi njyana (gospel) kuko ngo abifitemo umuhamagaro, ndetse ko hari n’izindi yashyize hanze zikozwe mu buryo bw’amajwi.
Mukiganiro yagiranye na UMURENGEZI.COM agaruka ku by’iyi ndirimo, avuga ko ivuga ku mirimo itangaje y’Imana kandi ko abantu bakwiye guhanga amaso Imana ntibahagarike imitima, cyane ko ari yo ikora byose.
Iyi ndirimbo ye yise ‘Biratangaje’ yakorewe muri studio yitwa ODD Music ikorwa na Producer witwa Emmery Touch, mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na Director witwa John Liga, akaba asaba abakunzi be kujya ku rukuta rwe rwa Youtube kugira ngo babashe kureba no kumva ubwo butumwa bwiza.
- Advertisement -
Asoza asaba Abakunzi be n’Abanyarwanda muri rusange gukomeza gukurukirana ibihangano bye banyuze kuri youtube channel ye yitwa “UWANYIRIGIRA V.Mirriam”, akanabasaba inama zitandukanye ndetse n’ibitekerezo byabo cyane ko ngo abikeneye, bikanyuzwa muri comments cyangwa bakamwandikira kuri nimero ye ya whatsapp ariyo 0787775898, ndetse ngo bakaba banamuhamagara kuri 0725776931.
Uwanyirigira Vilginie Mirriam arasaba abakunzi be kumushyigikira mu bihangano bye
Fraterne MUDATINYA