Uyu muhanzikazi yari amaze igihe gito aganiriye n’ Umurengezi.com adusangije amateka ye nibyamuranze byamukururiye kwinjira muri muzika .Ni umuhanzikazi umaze gushyira hanze indirimbo zirenga imwe akaba anateganya gukomeza gushyira izindi hanze n’izindi project zirimo kwandika ibitabo .
Ni umuhanzikazi w’umu Diaspora, hashize umunsi umwe wonyine iyi ndirimbo yitwa ”KUKI NDIHO” ya Dr.Marie Claudine Mukamabano afatanyije na Prince isohotse. Ku isaha y’isaa saba n’igice, ku wa 3 tariki ya 13, Werurwe 2023 nibwo iyi ndirimbo yagiye ahagaragara. Iyi ndirimbo ije ukurikira iyitwa ”Money” . Ni indirimbo nyirubwite yivugira ko yashoyemo amafaranga atari make ariko n’umusaruro wayo yiteze ko uzaba mwinshi cyane cyane mu gusana imitima ya benshi .
Ni indirimbo uyu muhanzikazi avuga ko yari amaze igihe kitari kirekire cyane kuko yari amaze amezi abiri arimo kuyikoraho,iyi ndirimbo yakorewe muri Studio ebyiri kuko igice kimwe cyakorewe muri Leta zunze ubumwe za America ikindi gikorerwa mu Rwanda bitewe n’uko umuhanzi bakoranye witwa PRINCE asanzwe akorera umuziki mu Rwanda inonosorwa na BOB PRO usanzwe akorera abahanzi bakomeye hano mu Rwanda ariko hejuru ya byose umuryango KUKI NDIHO washinzwe na Dr.Marie Claudine Mukamabano ukaba ariwo wagendaga ubitera inkunga.
- Advertisement -
Yagize ati: “Mu by’ukuri ngira igitekerezo cyo kuba iyo ndirimbo yitwa uku, njye nabitewe no kuba nishimira kuko ndiho mbikesha Imana yandinze muri Jenocide yakorewe Abatutsi muri mata 1994 ubwo narokokaga nyamara hari benshi bapfuye rero mpitamo gusangiza abakunzi banjye ubu butumwa nibaza nti Kuki ndiho? ariko nawe nakubaza nti kuki uriho? ese uzi impamvu uriho? hari icyo watanze se ngo ube ugejeje uyu munsi ukiri muzima nyamara hari abo mwavukanye bapfuye cyangwa mwakuranye”?
Uyu muhanzikazi sanzwe ufite umuryango udaharanira inyungu wa WHY DI I EXIST/KUKI NDIHO RWANDA ORPHANS SUPPORT PROJECT ari nawo watumye iyi ndirimbo isohoka ,si ibyo gusa kuko ni Umwanditsi w’ibitabo bitandukanye bikubiyemo ubutumwa bw’isana mitima ndetse kandi ajya akora ibiganiro mbwirwa ruhame mu bigo ndetse n’ahantu hatandukanye aganiriza abatuye America n’ahandi ubwiza bw’Imana yamurokoye Jenocide yakorewe abatutsi muri 1994.
Twababwira ko iyi ndirimbo iri mu buryo bw’amajwi ndetse wayisanga kuri Youtube channel ye ariyo Dr.Claudine Mukamabano gusa akavuga ko azanayikorera amashusho mu gihe Imana ibimushoboje ,ukaba kandi wifuza kuyitunga ,kumenya no kubona ibitabo yanditse cyangwa kuyumva wamwandikira ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook,Twitter{X} Linkdin ndetse na Email ariyo claudinepeace@gmail.com .
Avuga ko kuba Imana yaramurinze bituma afasha ababaye