Umuhanzi Burabyo Yvan uzwi nka Yvan Buravan yitabye Imana azize indwara ya Kanseri aho yari arwariye mu gihugu cy’Ubuhinde.
Iyi nkuru y’akababaro yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri rishyira kuwa gatatu tariki ya 17 Kanama 2022, ahagana saa sita n’igice z’igitondo (00:30 AM).
Binyunijwe ku rukuta rwa Instagram rwa Yvan Buravan ndetse no ku rubuga rwa www.yvanburavan.com hasohotse inkuru y’amarira gusa ivuga ko uyu musore Yvan Buravan aho yari arwariye bitagenze, neza ko yitabye Imana.
Bivugwa ko yaba yishwe n’indwara ya Kanseri “Pancreatic Cancer” ari nayo uyu musore yari amaze igihe kitari gito arwaye.
- Advertisement -
Yvan Buravan, wavutse ku itariki 27 Gicurasi 1995, akaba atabarutse tariki 17 Kanama 2022, ku myaka 27 y’amavuko, yari umuhanzi ukunzwe n’abatari bake mu muziki nyarwanda, bitewe n’indirimbo yasohoraga zigakora ku mitima y’abatari bake kubera butumwa buzikubiyemo.
Usibye indirimbo zitandukanye yari yarashyize ahagaragara, uyu muhamzi yari amaze iminsi mike asohoye iyitwa ‘BIG TIME’ nayo yakunzwe n’ingeri zitandukanye ku banyarwanda n’abanyamahanga.
Imana imwakire mu bayo!
Amagambo yatangajwe na Management ye
“It is with unimaginable sadness that we announce to you the untimely passing of our beloved Yvan Buravan which occurred tonight in india, where he was undergoing treatment for pancreatic cancer.
Yvan Buravan was a genuine soul that radiated happiness to everyone around him. He motivated all of us to love our country and our culture.
His loss will be immensely felt by his family and friends and throughout our industry.
We are certain that our community will remain united, as we go through this unspeakable tragedy.”
Yitabye Imana afite imyaka 27