Umuhanzi Yvan Buravan ukunzwe n’abatari bake kubera umuziki akora ugashimisha benshi ndetse ukanabakora ku mitima, amaze iminsi arwaye bikomeye cyane, kuri ubu abakunzi be bakaba bari kumusengera kugira ngo Imana igire icyo imukorera kuko ubuzima buri habi.
Kuri uyu wa gatanu tariki 05 Kanama 2022, abinyujije ku rubuga rwe (www.yvanburavan.com) uyu muhanzi yavuze amagambo yibajijweho cyane na benshi bamukurikiranira hafi by’umwihariko kuri urwo rubuga.
Ayo magambo yanditswe mu rurimi rw’icyongereza agira ati, “Yvan Buravan would like to let his friends and fans know that he is abroad for medical treatment. He thanks the family and the Government of Rwanda for the assistance with his medical care and for all those keeping him in their prayers and wishing his recovery.”
Nk’uko bigaraara, ayo magambo agaragaramo gushimira ababyeyi be ndetse na leta y’URwanda, ku bwitange bagaragaje mu minsi mibi y’uyu muhanzi ndetse akaba yashakaga ko cyane cyane inshuti ze n’abafana be ari bo bamenya aya makuru y’uko amasengesho yabo hari icyo ari gukora kandi koko Imana igira amaboko yo gukiza abana bayo.
- Advertisement -
Ubutumwa Yvan Buravan yagenewe inshuti n’abakunzi be