UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
INES-Ruhengeri: Hatangijwe Umushinga witezweho kuzahura ubuhinzi
Hashize 23 hours
Rwanda: Hagiye kubakwa imihanda izajya inyurwamo n’abishyuye
Hashize 3 days
Rwanda: Ubukene n’amategeko akakaye, imbogamizi mu gukumira Cancer
Hashize 1 week
Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 10)
Hashize 2 weeks
Amajyaruguru: Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku buryo budasanzwe unahabwa umwihariko
Hashize 2 weeks
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Umugani w’Ubushwilili
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
Utuntu n'utundi

Umugani w’Ubushwilili

Iradukunda Uwase Sylvie
Iradukunda Uwase Sylvie
Yanditswe taliki ya 17/12/2020 saa 9:55 AM

Ubushwiriri bwari bufite se, yarabubyaye ari butandatu, hanyuma arapfa. Umunsi umwe, bwigira inama buti « tujye guhakirwa inka.» Ubushwiriri bujya guhakwa. Bumaze kugabana inka imwe, burataha. Busohoye bujya inama buti «turye iyi nka, nitumara kuyirya dusubire kwa databuja, aduhe indi.»

Inama yo kurya inka imaze kunoga, Ubushwiriri butoranya imirimo, kamwe kati «ndajya gusenya inkwi.» Akandi kati «ndajya gukura amashyiga.» Akandi kati « ndajya kurahura.» Akandi kati «ndajya kuvoma.» Tubiri, agakuru n’agato, dusigara aho. Kamwe kati «Ndabaga.» Akandi kati «ndagufasha.»

Ubushwiriri bujya ku mirimo yabwo. Ubwasigaye imuhira, inka burayica, burayibaga, inyama buzigira neza, buratondora. Ubwari bwagiye ntibwagaruka. Akari kagiye gusenya kagize ngo karavuna urukwi, kanyerera intagarane, karapfa. Akagiye kuvoma, kabona igicucu cyako mu mazi kati «yewe wa mwana we uri mu mazi urakora iki? Reka nze ngukubite!» Karasimbuka kitera mu mazi, kamira nkeri, karapfa. Akari kagiye gukura amashyiga akitura hejuru, karapfa. Akari kagiye kurahura, kagenda kiruka, karanyerera, kikubita hasi intagarane, na ko karapfa.

Aka gatanu n’ aka gatandatu (twa tundi twasigaye imuhira) tubonye ko twarangije kubaga, tugategereza utundi ntitutubone, turibwira tuti «ahari babonye ibyo birira ntibaza.» Kamwe kati «ngiye gushaka uwagiye gusenya, nimubona ndajya gushaka n’abandi.» Akandi kati «ngiye gushaka uwagiye kuvoma, nimubona ndajya gushaka n’abandi.»

- Advertisement -

Akari kagiye gushaka uwagiye kuvoma, karora mu mazi, kabona igicucu cyako, kagira ngo ni wa wundi urimo. Karavuga kati «ubonye igihe wagiriye kuvoma ukaba ugejeje iki gihe utaraza? Dore twabuze icyo dutekesha inyama, naho wowe wibereye mu mazi! Henga nze ngukubitiremo.» Karasimbuka, no mu mazi ngo «dumbuli» kagenda gatyo, karapfa.

Akari kagiye gushaka akagiye gutashya, kabona kari mu nzira gatandaraje, katazi ko kapfuye, kati «igituma waheranye inkwi, tukaba twabuze icyo dutekesha ni iki? Twarangije kubaga kare, naho wowe wigaramiye mu nzira nta soni? Reka nze tubonane.» Kagenda kiruka, gakuba ijosi, karapfa. Udushwiriri turimbuka dutyo ntihasigara n’ako kubara inkuru. Inyama ziribwa n’ibisiga.

Iradukunda Uwase Sylvie December 17, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Enter Captcha Here : *

Reload Image

INKURU ZIHERUKA

  • INES-Ruhengeri: Hatangijwe Umushinga witezweho kuzahura ubuhinzi
  • Rwanda: Hagiye kubakwa imihanda izajya inyurwamo n’abishyuye
  • Rwanda: Ubukene n’amategeko akakaye, imbogamizi mu gukumira Cancer
  • Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 10)
  • Amajyaruguru: Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku buryo budasanzwe unahabwa umwihariko
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

AmakuruImyidagaduroUtuntu n'utundi

Umugabo yateje akavuyo nyuma yo kubona umugore we mu modoka y’umuhanzi

Hashize 5 months
UbuzimaUtuntu n'utundi

Inama igirwa abana banyara mu buriri n’uburyo byakwirindwa

Hashize 6 months
IbidukikijeUtuntu n'utundi

Imburamajyo, icyatsi kibi ku buzima bw’Abantu n’ibimera

Hashize 7 months
UbuzimaUtuntu n'utundi

Ni ngombwa ko umugabo asohora byibuze inshuro 21 mu kwezi

Hashize 7 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?