Mureke mbacire umugani mbabambuze umugano nuzava i Kantarange azasange ubukombe bw’umugani narabumanitse kumuganda w’inzu.
Harabaye ntihakabe harapfuye ntihagapfe hapfuye imbwa n’imbeba hasigaye inka n’ingoma.
Kera habayeho umugabo akitwa Maguru ya Sarwaya akaba umuhigi mu ishyamba rya Manyinya na Maganya.
Maguru uwo yahigaga imbogo n’insibika mu ishyamba rya Manyinya na Maganya.
- Advertisement -
Umunsi umwe aza kujya guhiga mu ishyo ry’insibika asanga aho insibika ziryamye maze ayica umurizo.
Ni uko insibika zishiduka Maguru yiruka zimwirukaho maze Maguru arazisiga
Ni uko insibika yaciriye umurizo iramubwira iti shahu Maguru nubwo ujyaniye umurizo shahu Maguru we
Maguru we Maguru we hee
Unjyaniye umurizo Maguru we
Nzigira inkoni nziza uzantora
Unjyaniye umurizo Maguru we
Nzigira agacuma keza uzanjyana
Unjyaniye umurizo Maguru we
Nzigira umukobwa mwiza uzandongora
Ni uko Maguru arataha abitekerereza nyina, nyina akibyumva ati uramenye mwana wanjye ejo ntuzajye guhiga.
Maguru bukeye afata imbwaze arazizirika aragenda no muri rya shyamba rya Manyinya na Maganya.
Agezeyo ahura n’agakoni keza we arakareba yibuka amagambo insibika yamubwiye igira iti Maguru we Maguru wehe
Unjyaniye umurizo Maguru we
Nzigira inkoni nziza uzantora
Unjyaniye umurizo Maguru we
Nzigira agacuma keza uzanjyana
Unjyaniye umurizo Maguru we
Nzigira umukobwa mwiza uzandongora
Nuko Maguru arikomereza muri rya shyamba rya Manyinya na Maganya yegeye imbere ahura n’agacuma keza wehe
Arakareba yibuka amagambo insibika yamubwiye maguru arikomereza muri rya shyamba
Yegeye imbere ahura n’umukobwa mwiza we aramureba yibuka amagambo insibika yamubwiye bimwanga munda.
Aramurongora ati ikiba kibe njye nzanywa umuti njye Maguru Yasarwaya.
Nuko baragenda bageze mwishyamba rwagati Maguru agiye kubona abona umukobwa ahindutse insibika wehe Maguru aribaza biramuyobera Maguru ashya ubwoba we biramuyobera nuko wamukobwa aramubwira ati sinakubwiye shahu Maguru we
Maguru we Maguru wehe
Sinakubwiye Maguru we
Nzigira inkoni nziza uzantora
Sinakubwiye Maguru we
Nzigira agacuma keza uzanjyana
Sinakubwiye Maguru we
Nzigira umukobwa mwiza uzandongora
Nuko Maguru murakokanya nibwo yahise yurira igiti ageze hejuru aca akababi maze aragatuma karagenda no mugatuza kanyina, nyina abibonye ati umwana wanjye wehe nibwo ahise arekura imbwa zose za Maguru ziragenda no muri rya shyamba rya Manyinya na Maganya wehe zifata insibika zose zirazica nuko Maguru aramanuka arataha n’imbwa ze
Sinjye wahera hahera Maguru n’insibika
Sinjye wahera hahera Maguru n’insibika
Mwiriwe neza, mwarakoze kwandika uyu mugani, ndagirango mbasobanuze; Insibika n’iki cg n’inyamaswaki ko ubu ntaho tuyibona mubuzima busanzwe cg muma parike?