UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 2 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 4 weeks
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Umugani wa Maguru ya Sarwaya
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Utuntu n'utundi

Umugani wa Maguru ya Sarwaya

Iradukunda Uwase Sylvie
Iradukunda Uwase Sylvie
Yanditswe taliki ya 24/04/2021 saa 9:09 AM

Mureke mbacire umugani mbabambuze umugano nuzava i Kantarange azasange ubukombe bw’umugani narabumanitse kumuganda w’inzu.

Harabaye ntihakabe harapfuye ntihagapfe hapfuye imbwa n’imbeba hasigaye inka n’ingoma.

Kera habayeho umugabo akitwa Maguru ya Sarwaya akaba umuhigi mu ishyamba rya Manyinya na Maganya.

Maguru uwo yahigaga imbogo n’insibika mu ishyamba rya Manyinya na Maganya.

- Advertisement -

Umunsi umwe aza kujya guhiga mu ishyo ry’insibika asanga aho insibika ziryamye maze ayica umurizo.

Ni uko insibika zishiduka Maguru yiruka zimwirukaho maze Maguru arazisiga

Ni uko insibika yaciriye umurizo iramubwira iti shahu Maguru nubwo ujyaniye umurizo shahu Maguru we

Maguru we Maguru we hee

Unjyaniye umurizo Maguru we

Nzigira inkoni nziza uzantora

Unjyaniye umurizo Maguru we

Nzigira agacuma keza uzanjyana

Unjyaniye umurizo Maguru we

Nzigira umukobwa mwiza uzandongora

Ni uko Maguru arataha abitekerereza nyina, nyina akibyumva ati uramenye mwana wanjye ejo ntuzajye guhiga.

Maguru bukeye afata imbwaze arazizirika aragenda no muri rya shyamba rya Manyinya na Maganya.

Agezeyo ahura n’agakoni keza we arakareba yibuka amagambo insibika yamubwiye igira iti Maguru we Maguru wehe

Unjyaniye umurizo Maguru we

Nzigira inkoni nziza uzantora

Unjyaniye umurizo Maguru we

Nzigira agacuma keza uzanjyana

Unjyaniye umurizo Maguru we

Nzigira umukobwa mwiza uzandongora

Nuko Maguru arikomereza muri rya shyamba rya Manyinya na Maganya yegeye imbere ahura n’agacuma keza wehe

Arakareba yibuka amagambo insibika yamubwiye maguru arikomereza muri rya shyamba

Yegeye imbere ahura n’umukobwa mwiza we aramureba yibuka amagambo insibika yamubwiye bimwanga munda.

Aramurongora ati ikiba kibe njye nzanywa umuti njye Maguru Yasarwaya.

Nuko baragenda bageze mwishyamba rwagati Maguru agiye kubona abona umukobwa ahindutse insibika wehe Maguru aribaza biramuyobera Maguru ashya ubwoba we biramuyobera nuko wamukobwa aramubwira ati sinakubwiye shahu Maguru we

Maguru we Maguru wehe

Sinakubwiye Maguru we

Nzigira inkoni nziza uzantora

Sinakubwiye Maguru we

Nzigira agacuma keza uzanjyana

Sinakubwiye Maguru we

Nzigira umukobwa mwiza uzandongora

Nuko Maguru murakokanya nibwo yahise yurira igiti ageze hejuru aca akababi maze aragatuma karagenda no mugatuza kanyina, nyina abibonye ati umwana wanjye wehe nibwo ahise arekura imbwa zose za Maguru ziragenda no muri rya shyamba rya Manyinya na Maganya wehe zifata insibika zose zirazica nuko Maguru aramanuka arataha n’imbwa ze

Sinjye wahera hahera Maguru n’insibika

Sinjye wahera hahera Maguru n’insibika

Iradukunda Uwase Sylvie April 24, 2021
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
1 Igitekerezo
  • David says:
    June 22, 2023 at 9:51 am

    Mwiriwe neza, mwarakoze kwandika uyu mugani, ndagirango mbasobanuze; Insibika n’iki cg n’inyamaswaki ko ubu ntaho tuyibona mubuzima busanzwe cg muma parike?

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Utuntu n'utundi

Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi

Hashize 2 weeks
Utuntu n'utundi

Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye

Hashize 4 weeks
Utuntu n'utundi

Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?

Hashize 2 months
Utuntu n'utundi

Byinshi kuri ‘Sauron’, ifi ifite amenyo nk’ay’abantu yavumbuwe muri Amazon

Hashize 12 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?