UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 4 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 12/08/2024 saa 12:08 PM

Bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze bakomeje gufasha amakipe yabo kwitegura gutangira umwaka w’imikino muri Shampiyona zitandukanye ariko aho zamaze gutangira bari gufasha amakipe yabo.

 

Intangiriro ntabwo ari nziza ku Ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih ikinamo Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad, kuko mu mikino ibiri ya Shampiyona ya Ukraine imaze gukina yabonye inota rimwe.

Mu mukino yakinnye muri izi mpera z’icyumweru, uyu mukinnyi yagiyemo ku munota wa 68 ariko ntibyabuza Karpaty Lviv kuyitsinda ibitego 3-0 ndetse anabona ikarita y’umuhondo.

- Advertisement -

Mu mpera z’iki cyumweru kandi myugariro w’Ikipe y’Igihugu, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ yatangiye gukora imyitozo muri AEL Limassol yo muri Cyprus aherutse kwerekezamo.

Al Ahli Tripoli yo muri Libya ikinamo Manzi Thierry irimbanyije imyiteguro y’ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup aho ribura icyumweru kimwe ngo ikine na Uhamiaji FC yo muri Tanzania ku wa 18 Kanama 2024.

Rwatubyaye Abdul yakinnye iminota yose ubwo ikipe ye ya KF Shkupi yahuraga na Voska Sport mu mukino wa mbere wa Shampiyona ndetse ikabona inota rimwe nyuma yo kunganya ibitego 3-3.

Mutsinzi Ange yafatanyije na FK Zira gutsinda Sabah FK ibitego 2-0, ndetse bikaba ari imyiteguro myiza ku ikipe ye izakina umukino wa UEFA Conference League mu cyumweru gitaha.

 

One Knoxville ikinamo rutahizamu Nshuti Innocent yasezerewe na Lexington SC mu irushanwa rya USL League One Cup kuri penaliti 5-3 nyuma y’uko amakipe yombi anganyije 0-0.

Sandvikens IF ikinamo Byiringiro Lague yanganyije na Oddevold ibitego 2-2 mu mu mukino uyu Munyarwanda yabanje mu kibuga akaza kuvamo ku munota wa 79.

Umutoza wa Standard Liège, Ivan Leko, ntabwo ari guha umwanya uhagije Hakima Sahabo dore ko mu mikino itatu ibanza ari nayo iheruka atamukinishije harimo n’uwo mu mpera z’icyumweru banganyije na Mechelen 0-0.

Abakinnyi bakomeza kwitwara neza muri iyi mikino ifungura shampiyona zitandukanye baraba bari kwiyongerera amahirwe yo guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu mu mikino ifite mu kwezi gutaha yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika.

AEL Limassol izatangira gukinisha Imanishimwe Emmanuel mu mikino itaha

Bizimana Djihad yahawe ikarita y’umuhondo

Imanishimwe Emmanuel yatangiye imyitozo muri AEL Limassol

Byiringiro Lague ari mu bakinnyi Sandvikens IF yifashishije nubwo yatsinzwe ibitego 3-0

Muhire Jimmy Lovely August 12, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 9 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 9 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 9 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 9 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?