Rutahizamu ukina anyuze ku ruhande mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Byiringiro Lague ndetse na Kapiteini wayo Bizimana Djihad bari mu Banyarwanda bakina hanze bahiriwe n’impera z’icyumweru.
Umukinnyi witwaye neza utegerejwe mu Ikipe y’Igihugu ni Bizimana Djihad watsinze igitego ku munota wa gatanu w’inyongera kuri 90 y’umukino afasha FC Kryvbas Kryvyi Rih kwikura imbere ya Kolos Kovalivka muri Shampiyona ya Ukraine.
Bizimana n’Ikipe ye bakomeje urugendo rwo kwiruka ku Gikombe cya Shampiyna kuko banganya amanota 43 na FC Shakhtar Donetsk iyoboye urutonde rw’agateganyo.
- Advertisement -
Undi wagize icyumweru cyiza ni Byiringiro Lague ukinira Sandvikens IF yo muri Suède ndetse ubwo yahuraga na Sollentuna mu mukino wo kwitegura Shampiyona ayitsindira igitego.
Ni igitego gifungura amazamu cyabonetse ku munota wa 11 w’umukino ndetse bagenzi be nka Alexandar Mutic na Calvin Kabuye washyizemo bibiri basozanya intsinzi y’ibitego 4-3.
Impera z’icyumweru zisize Rutahizamu Nshuti Innocent akinnye umukino wa mbere wa Shampiyona kuko yabanje mu kibuga mu mukino One Knoxville SC yo mu Cyiciro cya gatatu akinira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika itsinze Charlotte independence ibitego 2-1. Uyu mukinnyi yasimbujwe ku munota wa 71.
Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ yari ku ntebe y’abasimbura ubwo AS FAR Rabat yo muri Maroc akinira yafataga umwanya wa mbere itsinze OC Safi igitego 1-0.
Hakim Sahabo yakinnye umukino wahuje ikipe ye ya Standard de Liège na Eupen igatahana intsinzi y’ibitego 4-0. Ni umukino uyu musore atabanje mu kibuga ariko yifashishwa mu kurinda ibyagezweho kuko yagiyemo ku munota wa 85.
Myugariro Rwatubyaye Abdul yabanje mu kibuga mu mukino ikipe ye ya FC Shkupi yanganyijemo na Voska Sport 0-0 muri Shampiyona ya Macedonia.
Aba ni bamwe mu bakinnyi bitwaye neza mu gihe abandi bamaze kugera mu Ikipe y’Igihugu ndetse berekeje muri Madagascar aho bazakinira imikino ibiri ya gicuti.
Uvuze abakinnyi beza bahagararira u Rwanda, ntiwasiga Imanirutabyose Patrick, Gatete Fidèle na Ntambara Jean Paul bakinira Pendik yo mu Cyiciro cya Mbere muri Shampiyona ya Turkey ya Ruhago y’Abafite ubumuga.
Mu mpera z’iki Cyumweru bakinnye umukino ukomeye na Konya bayitsinda igitego 1-0 aho bahise babona umwanya wa gatatu bidasubirwaho ku rutonde rwa Shampiyona bibafasha kuzabona umudali no kwitabira imikino ya Turkish Super Cup.