Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Liz Truss, yatangaje ubwegure bwe, nyuma y’ibyumweru bitandatu gusa atangiye imirimo yo kuyobora iki gihugu.
Ni umwanzuro yafashe, nyuma y’ibibazo bitandukanye byugarije iki gihugu, byiganjemo iby’ubukungu, bitewe n’izamuka rikabije ry’ibiciro ku Isoko, cyane cyane ibikomoka kuri Peterori na Gazi. Uku kunanirwa kubikemura, bikaba byatumye ashyikiriza Umwami w’Ubwongereza Charles III, Ubwegure bwe.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Liz Truss yatangaje ko yeguye, ashimira abamufashije bose.
Ati: “Ndashimira buri wese wamfashije muri iyi manda ntashoboye gusoza, niyo mpavu ntangarije Umwami w’Ubwongereza ubwegure bwanjye. Ndakomeza kuyobora kugeza habonetse uzansimbura.”
- Advertisement -
Tariki ya 06 Nzeri 2022, Ikinyamakuru UMURENGEZI.COM nibwo cyatangaje inkuru y’iyimikwa rya Liz Truss nka Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza.
Ubaze umunsi ku munsi, uyu muyobozi yeguye amaze iminsi mirongo ine n’itanu(45) gusa.
Uyu mwanya w’icyubahiro, yawugiyeho asimbuye Boris Johnson baturuka mu Ishyaka rimwe rya conservatives nawe wari weguye.
- Ubwongereza: Liz yagizwe Minisitiri w’Intebe nyuma y’iyegura rya Boris
- Ubwongereza: Minisitiri wari mu masezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda yeguye
- Ubwongereza: Umwe mu baherutse kugaragara barinze Umugogo w’Umwami yasanzwe yapfuye
Liz Truss weguye, manda ye yari kuzageza muri 2024, akaba arakomeza kuyobora kugeza habonetse umusimbura.
Amatora yo guhitamo uzamusimbura, ateganyijwe mu Cyumweru gitaha, nk’uko yabitangaje ku rukuta rwe rwa twitter.