UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 weeks
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Ubuyobozi bwa Forever WFC bwasubije abayitega iminsi
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Ubuyobozi bwa Forever WFC bwasubije abayitega iminsi

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 28/09/2024 saa 9:25 AM

Nyuma kuzamuka mu cyiciro cya mbere ariko bamwe bayishidikanyaho ndetse banayitega iminsi ko iri mu mwanya mwiza wo kuzahita isubira mu cyiciro cya kabiri, ubuyobozi bwa Forever WFC, bwakuye urujijo kuri byinshi bivugwa kuri iyi kipe.

 

Mu gihe habura iminsi ibaze ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru w’abagore itangire, amakipe akomeje gukaza imyiteguro. Imwe mu zikomeje kongera imbaraga, ni Forever WFC izaba ikina bwa mbere mu cyiciro cya mbere.

Iyi kipe yazamutse mu mwaka ushize w’imikino 2023-24, bamwe bashidikanyije ku bushobozi bwa yo, cyane ko muri ruhago y’abagore mu Rwanda hakiri ikibazo cy’ubushobozi bujyanye n’amikoro. Aha ni ho bamwe bahereye bavuga ko Forever iri mu ba kandida bo kuzahita isubira mu cyiciro cya kabiri.

- Advertisement -

Aganira na Umurengezi , Umuyobozi w’iyi kipe, Hon. Mukanoheri Saidat, yakuyeho urujijo ku bagishidikanya kuri iyi kipe abereye umuyobozi ndetse ahamya ko bataje mu butembere muri shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Ati “Imyiteguro yo gukina shampiyona turayikomeje, igeze nko kuri 90%. Ni ibintu twiteguye neza. Uyu munsi nta bwoba dufite.”

Abajijwe niba haba hari abakinnyi iyi kipe yongeyemo nk’imbaraga zo kuyifasha, Hon Mukanoheri yasubije ko babongeyemo, cyane ko bari bakenewe kuko iyi kipe yari ifite abana bakiri bato n’ubwo bakoze akazi gakomeye ko kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Ati “ Forever yari ifite abana bakiri bato cyane n’ubwo bakoze igikorwa gikomeye, ku buryo bari bakeneye izindi mbaraga. Twagiye tubashyiramo abandi bake bakuze kugira ngo biyumvemo icyizere cy’iyi shampiyona tugiye gutangira.”

 

Uyu muyobozi kandi, yahereye asubiza abibwira ko Forever WFC ije gutembera mu cyiciro cya mbere ubundi igasubira mu cyiciro cya kabiri, avuga ko baje kuhashinga ibirenge kandi ko babifitiye ubushobozi.

Ati “Icyizere cya mbere dufite ni intego ya Forever, yaba abayikinira ndetse no mu buyobozi bwa yo. Dufite kudacika intege, dufite gukorera hamwe. Ibyo kuvuga ngo turasubira mu cyiciro cya kabiri rwose ntitubiteganya muri twebwe. Abana barambwiye bati mama rwose, twebwe utwizere.”

– Advertisement –

Ikijyanye n’amikoro muri ruhago y’abagore mu Rwanda, yavuze ko ari rusange ariko ko ku ruhande rwa bo biteguye gukoresha neza ibyo bafite kandi biteguye kuzahangana n’icyo kibazo kuko biteguye mu mpande zose.

Biteganyijwe ko shampiyona izatangira tariki ya 5 Ukwakira, ikazakinwa n’amakipe 12. Iyo mu cyiciro cya kabiri yo izatangira tariki ya 19 Ukwakira, yitabirwe n’amakipe 33 azakinira mu bice [Zone] aherereyemo.

Hon. Mukanoheri Saidat uyobora Forever WFC, ahamya ko iyi kipe itaje gutembera mu Cyiciro cya mbere
Forever WFC izaba ikina bwa mbere mu cyiciro cya mbere

Muhire Jimmy Lovely September 28, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 7 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 7 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 7 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 7 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?