UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Braverman wari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza yirukanywe
Hashize 2 weeks
Musanze: Arashakishwa nyuma yo gusambura inzu abamo
Hashize 2 weeks
Emmanuel Gasana yagejejwe imbere y’Urukiko asaba ko yafungurwa
Hashize 3 weeks
Baciye Agahigo ko kunywa Byeri 1,254 mu masaha atatu
Hashize 3 weeks
Ngororero: Yaterejwe cyamunana ku butaka atasabiye inguzanyo none Arasembera
Hashize 1 month
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 06)
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
Inkuru ndende

Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 06)

MPANO Genny
MPANO Genny
Yanditswe taliki ya 10/02/2023 saa 7:15 AM

Mbifurije gukomeza kugubwa neza aho muri hose mwe mukomeje gukurikirana uburibwe bw’urukundo.

Turacyari mu gihirahiro cy’ibibazo twasoje twibaza muri episode ya 05, kandi koko byari ngombwa ko tubyibaza, kuko byari biteye amatsiko, gusa ayo matsiko yose arashirira muri iyi episode ya 06 ndetse n’izindi zizakurikira.

  • Shoferi Paul
  • Ange ushaka imitungo
  • Noella ukunda Allan by’ukuri muri koma

Tuzi ko Noella yashakaga Allan mbere y’uko ajya muri koma. Paul n’ubwoba bwinshi cyane kubwo kugonga Noella akajya muri koma. Ange aracyari mu rujijo rw’ibyabaye, kuko ntagitekerezo na kimwe abifiteho.

Reka dutangire……

- Advertisement -

Allan umutwe waramuriye kubera ibibaye, kandi mu mutima we yishinja icyaha. Kuvuga byaramunaniye, nuko areba Ange mu maso cyane, ati: “Noella.” Muri ako kanya gato ahita agwa igihumure.

Ange yasigaye mu rujijo rwinshi ruvanze n’ubwoba, aterura Allan amushyira mu modoka, aratabaza ngo ajyanwe kwa muganga.

Bageze kwa muganga, Allan ajyanwa kwitabwaho, nuko babwira Ange ngo abe ategerereje hanze, kumbe icyumba bajyanyemo Allan cyegeranye n’aho Noella aryamye bigatandukanywa n’urukuta rw’ikirahure.

Nuko Allan basanga nta kibazo gikomeye yagize, babwira Ange ko araza gukanguka mugihe gito.

Ange yasigaranye ikibazo cyatumye Allan agwa igihumure, ariko yibuka ko yabanje kuvuga izina Noella.

Yafashe telefone ya Allan ngo arebe, abona harimo ‘missed call’ ya Noella, ayihamagaye yumva ntayiriho, ariko abonamo nimero y’Umuganga, niko kumuhamagara.

Umuganga yahamagaye yitaga kuri Noella, ari nawe wari uri kwita kuri Allan, gusa ntiyafashe telephone. Yongeye gucishamo iya Noella, yitabwa n’umuganga, maze Ange ahita amenya ko Noella ari kwa muganga.

Yahise yibwira ko Allan aba ahangayikiye Noella cyane, kurusha we bahorana, ibyo bimutera ishyari kuko yumvaga ko Noella ashobora kumutwara Allan, akazabura imitungo amwitezeho.

Ntabwo byari byoroshye kugira ngo abihuze amenye ikibyihishe inyuma, ariko yatekereje nk’umuntu. Yasubiye muri ‘records’ za telephone ya Allan, yumva aho muganga yamubwiye ko Noella agiye muri koma.

Ange yahise yihutira kumenya aho Noella arwariye kugira ngo agire icyo akora, maze ataha abitekerezaho.

Mugitondo agarutse kureba Allan, yinjiye aho yari arwariye abona Allan ntarakanguka, arebye ku ruhande mu kindi cyumba, abona hari umukobwa uharyamye, arebye neza asanga ni Noella, ahita apanga kugira icyo akora Allan atarakanguka.

Uko biri kose icyo Ange yatekereje gukora ntabwo cyari cyiza. Ako kanya yahise asubira mu rugo byihuse, atekereza ko agiye kugira ibyo avanga akazabizana akabivangira Noella mu miti ye.

Yarabivanze byihuse, abishyira mu icupa, maze ategura n’urushinge asubira kwa muganga muri cya cyumba cya Allan, aterekamo igikapu yari abizanyemo arasohoka ngo ashake uko yagera aho Noella arwariye, agisohoka Allan aba arakangutse.

Bitewe n’inzara yabyukanye, Allan yabonye igikapu, agifunguye abonamo icupa atitaye ku birimo agira ngo ni ibyo bamuzaniye, maze ashyira ku munwa.

Nawe ibaze icyari gikurikiye, Ange agarutse agasanga imiti yakoreye Noella yanywewe na Allan??!

Ntuzacikwe na Episode ya 07

Irebana na: home
MPANO Genny February 10, 2023
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Braverman wari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza yirukanywe
  • Musanze: Arashakishwa nyuma yo gusambura inzu abamo
  • Emmanuel Gasana yagejejwe imbere y’Urukiko asaba ko yafungurwa
  • Baciye Agahigo ko kunywa Byeri 1,254 mu masaha atatu
  • Ngororero: Yaterejwe cyamunana ku butaka atasabiye inguzanyo none Arasembera
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Politiki

Braverman wari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza yirukanywe

Hashize 2 weeks
Imibereho

Musanze: Arashakishwa nyuma yo gusambura inzu abamo

Hashize 2 weeks
Amakuru

Emmanuel Gasana yagejejwe imbere y’Urukiko asaba ko yafungurwa

Hashize 3 weeks
Utuntu n'utundi

Baciye Agahigo ko kunywa Byeri 1,254 mu masaha atatu

Hashize 3 weeks

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?