Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Nyakanga 2020 yatangaje ko yakiriye umuntu udafite ubwenegihugu witwa Adham Amin Hassoun waturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kurangiza igifungo yari yarahawe.
Muri iki cyumweru nibwo Hassoun yakiriwe hakurikijwe amategeko agenga uburyo abantu badafite ubwenegihugu bakirwa. Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rigira riti “Yemeye ku bushake kwimurwa no gutura muri Rwanda”.
Rivuga ko na mbere y’uyu wakiriwe, u Rwanda rwakiriye abantu nk’aba baturutse mu bice bitandukanye by’Isi ndetse ko ruzakomeza kubahiriza amategeko agendanye n’abantu batagira ubwenegihugu nk’uko rwayashyizeho umukono mu 1954.
Hassoun ni muntu ki?
- Advertisement -
Adham Hassoun w’imyaka 58 ni Umunya-Palestine wavukiye muri Liban nyuma ajya kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1989 aho yakoraga nk’inzobere muri mudasobwa mu gace ka Broward muri Leta ya Florida.
Nyuma y’igitero cya Al-Qaeda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 11 Nzeri 2001, yahamijwe ibyaha bishingiye ku itegeko ryashyizweho mu Ukwakira 2001 ryo kurengera ubusugire bw’igihugu, ku bwo gutera inkunga umuryango ukora ibikorwa by’ubugiraneza w’Abayisilamu witwa Benevolence International Foundation, wagize uruhare mu bikorwa by’iterabwoba muri Chechnya, Kosovo na Bosnie.
Ajya muri Amerika icyo gihe yari afite visa y’ishuri nk’umuntu ugiye kwiga, aza gutabwa myuri yombi mu 2002.
Mu 2007, Hassoun yaje guhamwa n’ibyaha byo gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba nubwo atigeze ashinjwa ko we ku giti cye hari igikorwa na kimwe yagizemo uruhare. Muri make usibye inkunga yatanze kuri uriya muryango mbere ya biriya bitero bya Al-Qaeda nta gikorwa na kimwe cy’iterabwoba yigeze ajyamo.
Mu 2017 nibwo yarangije igihano cye nyuma y’imyaka 15 muri gereza, ariko kuko nta bwenegihugu yari afite, habuze igihugu asubizwamo akomeza gufungwa.
Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika agena ko yagombaga kuguma muri gereza kuko hari impungenge ko yaba ateye ikibazo ku mutekano w’igihugu. Gusa abacamanza bamaganye iyo ngingo, gusa nabo bahura n’imbogamizi y’aho agomba kwerekeza mu gihe yaba arekuwe.
Abanyamategeko be bari basabye Guverinoma ko igomba kuba yamurekuye bitarenze tariki ya 2 Nyakanga, akajya kubana na mushiki we muri leta ya Florida mu gihe cy’amezi atandatu, aho yagombaga kuba agenzurwa hifashishijwe inzogera yambikwa abakukiranywe n’ubutabera.
Aho kumurekura, Guverinoma ya Trump yari irimo ishaka igihugu gishobora kumwakira, maze kuwa kabiri Amerika imwuriza indege imwerekeza mu Rwanda bigizwemo uruhare n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika. Ni nazo zamenyesheje urukiko kuri uyu wa Gatatu ko uyu mugabo yabonye igihugu kimwakira.
U Rwanda rwemeye kumwakira nk’igikorwa cy’ubutabazi, bishingiye ko nawe ubwe yari yemeye kuba yarujyamo ndetse n’ibindi bihugu birebwa bimaze kubyemera ko ashobora koherezwa mu Rwanda akaba ariho atura.
Ku wa 22 Nyakanga 2020 nibwo yarekuwe, ahita azanwa mu Rwanda.
Umunyamategeko we, Jonathan Hafetz, yabwiye The New York Times ko ari iby’agaciro kuba umukiliya we agiye kwishyira akizana nyuma y’amezi 17 afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Impunzi zo muri Palestine zavukiye muri Liban ntabwo ziba zemerewe ubwenegihugu bwo muri Liban, nta nubwo zishobora no kwaka ubwenegihugu bwo mu bihugu bihana imbibi nka Israel.
Mbere y’uko afungwa, Hassoun ntabwo yari yarigeze asaba ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe yayigeragamo, ariyo mpamvu afatwa nk’udafite ubwenegihugu.