Kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Gashyantare 2021, ku bitaro by’Akarere ka Nyarugenge i Nyamirambo, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP) ku bufatnye na Leta y’u Buyapani bahaye u Rwanda inkunga y’imashini eshatu zo mu bwoko bwa ‘Robot’ zikoresha imirasire mu kwica virusi, zikaba zizakoreshwa mu bitaro byakira abarwayi ba Covid-19.
Ibi bibaye nyuma y’uko ubusanzwe mu bitaro bivura icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda, kwica udukoko dutera indwara(virusi na mikorobe) hifashishwaga uburyo bwo gutera imiti.
Izi mashini UNDP n’u Buyapani bahaye u Rwanda, zashyikirijwe Minisiteri y’Ubuzima biciye mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), zose hamwe zikaba zifite agaciro k’Amadolari ya Amerika angana n’ibihumbi magana abiri na cumi(210,000$) ahwanye na miliyoni hafi 200 z’Amafaranga y’u Rwanda.